skol
fortebet

Ntibisanzwe !Miss wa Ukraine yeguye intwaro ajya gufasha igihugu cye kurwanya ibitero by’Abarusiya[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 28, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abasivili babarirwa mu magana binjiye mu gisirikare cya Ukraine kurwanya ingabo z’Uburusiya zateye igihugu cyabo mu cyumweru gishize,Anastasiia Lenna wahoze ari Miss Ukraine, na we yafashe imbunda ndende kugira ngo arengere igihugu cye.

Sponsored Ad

Umukobwa wabaye Miss wa Ukraine yiyemeje gushyira ubuzima bwe mu kaga, ashyira hasi ibyo kumurika imideli yegura imbunda ajya kurugamba guhangana n’ibitero by’abarusiya bateye igihugu cye.

Anastasiia Lenna yabaye Nyampinga wa Ukraine mu 2015, kuri ubu ari mubaturage babasivire barenga ibihumbi bafashe imbunda bagamije guhangana n’ibitero by’abarusiya batangije intambara mugihugu cyabo.

Anastasiia Lenna yabaye Nyampinga wa Ukraine mu 2015
Uyu mukobwa wari usanzwe afite akazi mukigo gishinzwe imibanire rusange muri Ukraine, yagaragaye afite imbunda yambaye imyambaro ya gisirikari avugako yambariye urugamba.

Anastasiia yari amaze iminsi asangiza abakunzi be kurubuga rwa instagram amafoto atandukanye ndetse ashishikariza urubyiruko rwo mugihugu cye gukunda igihugu bakanacyitangira.

Icyemezo cyo kuba uyu mukobwa yeguye imbunda akajya kurugamba cyishimiwe nabenshi mubamukurikirana aho wabonaga bamubwira amagambo yo kumushyigikira no kumutera ingufu.




Refe:thenews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa