skol
fortebet

Nubu sindabyumva! Umunyarwenya Chris Rock wakubiswe urushyi bwa mbere yavuze ijambo rimwe kuri Will Smith

Yanditswe: Thursday 31, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi itatu umunyarwenya Chris Rock yahindutse igitaramo avugwaho byinshi kuva yakubitwa urushyi n’umukinnyi wa filime Will Smith, aho abantu bakomeje kubivugaho ukuntu gutandukanye ndetse na Will Smith ubwe akagira icyo abivgaho mu nyandiko yasohoye imusaba imbabazi. Kuri ubu nyir’ubwite Chris Rock wakubiswe urushyi imbere y’imbaga nyamwinshi mu birori bya Oscars Awards 2022, yagize icyo atangaza kuva yahura n’iyi nsanganya yatumye benshi bavuga ko ari we ufite amakosa kuba (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi itatu umunyarwenya Chris Rock yahindutse igitaramo avugwaho byinshi kuva yakubitwa urushyi n’umukinnyi wa filime Will Smith, aho abantu bakomeje kubivugaho ukuntu gutandukanye ndetse na Will Smith ubwe akagira icyo abivgaho mu nyandiko yasohoye imusaba imbabazi.

Kuri ubu nyir’ubwite Chris Rock wakubiswe urushyi imbere y’imbaga nyamwinshi mu birori bya Oscars Awards 2022, yagize icyo atangaza kuva yahura n’iyi nsanganya yatumye benshi bavuga ko ari we ufite amakosa kuba yarakubiswe na Will Smith.

Mu gitaramo cy’urwenya (Comedy Night) Chris Rock yakoreye mu mujyi wa Boston ku munsi w’ejo cyitabiriwe n’abantu benshi yagize icyo abivugaho ku nshuro ya mbere kuva byaba. Uyu mugabo uherutse gukubitwa urushyi na Will Smith amuziza gutera urwenya ku mugore we Jada Pinkett Smith, aho yavugaga ku kuba nta musatsi afite bikababaza Will wahise anamusanga ku rubyiniro akamukubita urushyi, mu magambo ye yagize ati: ’’Mu by’ukuri nanjye ndakibaza ku byabaye’’.


Chris Rock yakomeje agira ati: ’’Sinari niteze ko ibyabaye biba gusa byarabaye’’. Ubwo abafana bari bitabiriye iki gitaramo cy’urwenya bamubazaga niba yaravuganye na Will Smith kuva yamukubita urushyi, Chris Rock yirinze kugira byinshi avuga maze asubiza ati: ’’Murekere aho kumbaza ku bijyanye nawe kuko iri joro naje ngo twishimane’’. Ikinyamakuru Hollywood Reporter cyatangaje ko Chris Rock yakoresheje interuro 3 gusa avuga ku byabaye mu gihe abandi bose byabavugishije amagambo menshi nyamara atari bo byabayeho.

Hollywood Reporter ikomeza ivuga ko amagambo Chris Rock yatangaje yatunguranye kuko byari byitezwe ko ashobora gusubizanya umunabi n’uburakari Will Smith wamusebereje imbere y’abantu ubwo yamukubitaga. Mu batunguwe n’amagambo ya Chris Rock harimo umuraperi 50 Cent washimye amagambo ya Chris Rock maze yandika ku rukuta rwa Instagram ati: ’’Ntabwo nzi uko Chris Rock agikomeje kuba atuje, gusa ndishimye ko atigeze akomeza ibi bintu ngo abihindure umwanda’’. Kugeza ubu ntacyo Will Smith aravuga ku byo Chris Rock yasubije.

50 Cent yanyuzwe n’amagambo ya Chris Rock yatangaje bwa mbere kuva yakubitwa urushyi na Will Smith

Refe: Dailmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa