skol
fortebet

Nyabitanga ari mu byishimo byinshi nyuma yo gusoza kaminuza(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 12, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwenya Kennyi Nicole wamenyekanye nka Nyabitanga mu itsinda ry’abanyarwenya ba Zuby Comedy ari mu byishimo byinshi nyuma yo gusoza kaminuza.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa ukunzwe n’abatari bake mu myidagaduro by’umwihariko abakunzi b’urwenya yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza aho yigagaga ‘Economics and Business Studies’ mu ishami rya Finance muri ULK.

Nyabitanga mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv dukesha iyi nkuru yavuze ko ari ibyishimo kuri we kuko rwari rugendo rutoroshye kurusoza bitewe nuko byamusabye kwigomwa byinshi kandi yari akeneye.

Ati “ntabwo byari byoroshye, urumva ubundi nagombaga gusoza umwaka ushize ariko hari umushinga nari ndimo witwa Urusobe biba ngombwa ko tujya i Musanze tumarayo igihe kinini, mbona sinabihuza nsa n’ubaye mpagaritse ishuri ho gato, hanyuma urangiye ni bwo nagarutse ku ishuri, urumva rwari urugendo rutoroshye cyane ko uyu mwaka twebwe wagomabaga kuba watsinze amasomo yose nta na hamwe ufite munsi ya 50%, urumva ko bitari byoroshye ariko umuntu arabisoje.”

Yavuze kandi ko aka kanya atavuga ngo agiye kuva muri sinema na comedy akurikire ibyo yize, ahubwo agomba kubikomeza akazi ni yo kazaza nyuma.

Akomeza avuga ko ikintu cyamugoye ari uko byamusabye guhagarika umwuga we kugira ngo ahe umwanya ishuri, kandi akaba ari ibintu biba bituma umuntu yibagirana.

Ati “Mu rugendo rwo kwiga no guhuza umwuga akora ikintu cyangoye ni uko byabaye ngombwa ko nsa n’uhagarika umwuga kugira ngo mbanze ngire ikindi kintu ngeraho kimfitiye umumaro mu buzima nshobora kuzakenera ejo cyangwa ejobundi, rero ikintu gikomeye cyabaye cyangoye ni uguhagarika umwuga maze ngaha umwanya ishuri, kandi iwacu urabizi ko iyo ukoze ikintu nk’icyo uhita wibagirana.”

Yashimiye umuryango we cyane kuko wamubaye hafi cyane ndetse n’inshuti ze za hafi zamubaye iruhande mu gihe cy’amasomo ye.

Ati “umuntu wambaye hafi, umuryango wanjye wambaye hafi ndawushimira cyane, undi muntu wambaye hafi nshimira ntabwo ari umwe, ni isnhuti zanjye zagiye zimba hafi cyane cyane.”

Nyabitanga akaba yabwiye abakunzi be ko nyuma yo gusoza amasomo ubu agiye kugaruka, bamwitege kuko abahishiye ibintu byinshi kandi byiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa