skol
fortebet

Nyamirambo:Dj Omar yakomerekejwe n’amabandi yamwambuye agerageza no kumwica

Yanditswe: Thursday 22, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abayisenga Omar uzwi nka Dj Dizzo uvangira imiziki mu kabyiniro ka Bahaus yakomerekejwe n’agatsiko k’amabandi kamuteze mu ijoro kakamwambura kagerageza no kumwica ariko Imana iramurinda.

Sponsored Ad

DJ Yvan usanzwe akorana na DJ Omar muri aka kabyiniro bacurangamo i Nyamirambo muri Cosmos, yemeje aya makuruubwo yaganiraga n’Igihe dukesha iyi nkuru.

Mu kiganiro na DJ Yvan wari uri kwa muganga aho mugenzi we arwariye ku bitaro bya Nyarugenge, yavuze ko DJ Omar yategewe mu gace atuyemo mu Murenge wa Nyamirambo ahagana saa sita n’iminota mike z’ijoro rishyira ku wa 21 Nzeri 2022 ubwo yari agiye mu kazi.

DJ Omar wari uvuye mu rugo agiye mu kazi, ataragera kure yaje gucakirana n’abagizi ba nabi bamwambura ibintu yari afite. Ngo bavuze ko banifuza kumwica ngo atazabavuga kuko yari yababonye ari nayo mpamvu bamuteraguye ibyuma.

Ku bw’amahirwe uyu mu DJ yaje guca mu rihumye aba bagizi ba nabi asubira mu rugo ariko bitewe n’uko nta mbaraga yari asigaranye agwa hasi atarinjira mu nzu. Umubyeyi wumvise umwana we atabaza yahise yihutira kumujyana kwa muganga.

Umuryango wa DJ Omar uvuga ko wabanje kwita ku mwana wabo, ariko banateganya kugeza ikirego muri RIB kugira ngo abagize uruhare mu guhohotera umwana wabo bakurikiranwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa