skol
fortebet

Nyampinga Kalimpinya yatangiriye umushinga yasezeranyije Abanyarwanda [amafoto]

Yanditswe: Thursday 30, Mar 2017

Sponsored Ad

Igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda, Queen Kalimpinya ku ikubitiro yatangiye umushinga we wo kugabanya imfu z’abagore bapfa babyara, ahera mu Karere ka Gisagara aho umuryango we ukomoka.
Uyu mwari w’imyaka 18 y’amavuko utuye mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2017, yagiye muri Gisagara abonana n’ubuyobozi bw’akarere, anasura abanyeshuri biga ku Rwunge rw’amashuri rwa Saga ruherereye mu murenge wa Muganza akomokamo.
Miss Queen Kalimpinya yagararagarije Umuyobozi (...)

Sponsored Ad

Igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda, Queen Kalimpinya ku ikubitiro yatangiye umushinga we wo kugabanya imfu z’abagore bapfa babyara, ahera mu Karere ka Gisagara aho umuryango we ukomoka.

Uyu mwari w’imyaka 18 y’amavuko utuye mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2017, yagiye muri Gisagara abonana n’ubuyobozi bw’akarere, anasura abanyeshuri biga ku Rwunge rw’amashuri rwa Saga ruherereye mu murenge wa Muganza akomokamo.

Miss Queen Kalimpinya yagararagarije Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga, ko ashaka ko bafatanya mu mushinga we.

Yagize ati “Nifuje kuza muri aka karere kuhatangirira umushinga wanjye kuko ariho ababyeyi banjye bavukiye. Ndifuza ko twafatanya mu iterambere ry’Akarere no kumenyekanisha ibyiza bihari.”

Yifuza guhera ku bana b’abakobwa

Miss Kalimpinya yavuze ko ubukangurambaga mu kurwanya imfu z’abagore babyara azabuhera ku bana bato, abashishikariza kwirinda ibishuko no gutwara inda zitateguwe.

Yagize ati “Impamvu nifuza kwibanda ku bana b’abakobwa ni uko ikibazo cy’inda zitateguwe baterwa kigaragara hirya no hino mu gihugu kandi ugasanga ni bo bakunze kugira ibibazo. Iyo umwana atewe inda akiri muto iba ishobora no kumuhitana birumvikana”.

Mu kiganiro bagiranye n’abanyeshuri yababwiye ko azagaruka aje gushinga ihuriro rigamije kurwanya imfu z’abagore bapfa babyara kuko ari wo mushinga yatanze ubwo yahataniraga kuba Nyampinga w’u Rwanda 2017.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga, yavuze ko gukorana na Kalimpinya babyitezeho umusaruro mu mushinga we.

Yagize ati “Imibare dufite ubu yerekana ko abagore bari ku kigero cya 92% babyarira kwa muganga, ariko urumva ko n’abo 8% basigaye tugomba kubegera tukabigisha ibyiza byo kubyarira kwa muganga ndetse n’ibibi byo kutajyayo.”

Abanyeshuri bagaragaje ko ibyo bakunze gushukishwa n’abasore harimo kubagurira telefone, isaha, kubaha amafaranga n’ibindi bababeshya ko babakunda.

Mu minsi yashize muri Gisagara havuzwe abana baterwa inda zitateguwe bikabaviramo kuva mu ishuri. Nko mu mwaka wa 2016 hari abakobwa 18 bo mu murenge wa Muganza batewe inda bacikiriza amashuri.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda bwerekanye ko kuva mu Gushyingo 2014 kugeza muri Mata 2015 mu gihugu hose abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 - 19 bari ku kigereranyo cya 7% batwaye inda zitateguwe.

Naho ubwakozwe n’Impuzamiryango Iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), bugaragaza ko abana b’abakobwa bagera kuri 818 bo mu mirenge 52 yo mu turere 10 tw’Igihugu batewe inda bakiri bato.



Byari ibyishimo kuri Nyampinga Kalimpinya no ku bana


Miss Kalimpinya aganiriza abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Saga

Miss Queen Kalimpinya yatangiye umushinga we aherekejwe na se

Src: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa