Umubyeyi wa Miheto Bably, umwe mu baraperi bakomeye bakanyujijeho mu bwamamare, yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa 11 Mutarama 2023.
Uyu mubyeyi yitabye Imana umuraperi Bably atari mu gihugu, kuko we asigaye atuye mu gihugu cya Sweden ari naho ubuzima bwe hafi ya bwose yabwimuriye, nyuma yo kurongora.
Uyu muraperi mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yasangije abamukurikira iby’iyi nkuru mbi agira ati “Ruhukira mu mahoro mama wambyaye, Allah aguhe ijuru, ndishimye ku rundi ruhande kuko nziko ugiye mu ijuru, nabonye ibimenyetso.”
Bably yavuze kandi ko uyu mubyeyi we mbere yo kwitaba Imana yagize uburwayi butunguranye, mu gihe ajyanywe kwa muganga ahita yitaba Imana.
Bably ni umwe mu baraperi bamamaye mu muziki w’u Rwanda mu myaka yo hambere, uyu akaba yaramamaye mu ndirimbo nka; Isezerano rya cyera, Umwamikazi yakoranye na Kamichi ndetse n’izindi nyinshi.
Kuwa 11 Mutarama 2023 nibwo umubyeyi w’uyu muraperi ari bushyingurwe, akaba atabarutse afite imyaka 56 y’amavuko
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *