skol
fortebet

Umubyeyi w’umuraperi Bably yitabye Imana

Yanditswe: Wednesday 11, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi wa Miheto Bably, umwe mu baraperi bakomeye bakanyujijeho mu bwamamare, yitabye Imana mu rukerera rwo ku wa 11 Mutarama 2023.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi yitabye Imana umuraperi Bably atari mu gihugu, kuko we asigaye atuye mu gihugu cya Sweden ari naho ubuzima bwe hafi ya bwose yabwimuriye, nyuma yo kurongora.

Uyu muraperi mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yasangije abamukurikira iby’iyi nkuru mbi agira ati “Ruhukira mu mahoro mama wambyaye, Allah aguhe ijuru, ndishimye ku rundi ruhande kuko nziko ugiye mu ijuru, nabonye ibimenyetso.”

Bably yavuze kandi ko uyu mubyeyi we mbere yo kwitaba Imana yagize uburwayi butunguranye, mu gihe ajyanywe kwa muganga ahita yitaba Imana.

Bably ni umwe mu baraperi bamamaye mu muziki w’u Rwanda mu myaka yo hambere, uyu akaba yaramamaye mu ndirimbo nka; Isezerano rya cyera, Umwamikazi yakoranye na Kamichi ndetse n’izindi nyinshi.

Kuwa 11 Mutarama 2023 nibwo umubyeyi w’uyu muraperi ari bushyingurwe, akaba atabarutse afite imyaka 56 y’amavuko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa