skol
fortebet

Nyina wa Costa Titch yavuze icyahitanye umuhungu we kitavuzwe

Yanditswe: Wednesday 24, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi w’umuhanzi Costa Titch uheruka kwitaba Imana yavuze ko amaze igihe ategereje ibisubizo by’ibizamini byafashwe ngo harebwe niba umwana we yaba yararozwe ariko ko amaso yaheze mu kirere.
Uyu mubyeyi usigaye ukoresha urubuga rwa Instagram rw’uyu muhanzi wapfuye, yagaragaje ko bikekwa ko umuhungu we yaba yarapfuye ndetse ko bakoresheje ibizamini ngo barebe ko yaba yarishwe n’uburozi ariko kugeza n’ubu ibisubizo bitaraboneka.
Uyu mubyeyi mu butumwa yanditse, yagaragaje ko afite ikibazo (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi w’umuhanzi Costa Titch uheruka kwitaba Imana yavuze ko amaze igihe ategereje ibisubizo by’ibizamini byafashwe ngo harebwe niba umwana we yaba yararozwe ariko ko amaso yaheze mu kirere.

Uyu mubyeyi usigaye ukoresha urubuga rwa Instagram rw’uyu muhanzi wapfuye, yagaragaje ko bikekwa ko umuhungu we yaba yarapfuye ndetse ko bakoresheje ibizamini ngo barebe ko yaba yarishwe n’uburozi ariko kugeza n’ubu ibisubizo bitaraboneka.

Uyu mubyeyi mu butumwa yanditse, yagaragaje ko afite ikibazo kuri laboratwari y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bijyanye n’ubuzima muri Afurika y’Epfo; agaragaza ko hashize amaze amezi ategereje kumenya niba umuhungu yarishwe n’uburozi.

Ati “Serivisi za laboratwari y’igihugu zishobora gufata amezi cyangwa imyaka kugira ngo zirangize ibizamini by’uburozi. Ibi bivuze ko ntari umubyeyi wenyine muri Afrika y’Epfo ugomba gutegereza ibisubizo.”

“Binasobanura kandi ko niba hari umuntu waroze umuhungu wanjye, ashobora kwihunza ubwicanyi. Ndasaba ubufasha kugira ngo tubone ibisubizo kuko na polisi ntacyo ishobora gukora idafite ibisubizo by’ubuvuzi.’’

Ku wa 11 Werurwe nibwo Costa Titch yitabye Imana, nyuma yo kugwa ku rubyiniro mu gitaramo yaririmbagamo i Johanesburg.

Amashusho yashyizwe hanze amugaragaza ari kuririmba yizihiwe, akikubita hasi. Mu gihe bamweguraga yakomeje kuririmba, nyuma y’amasegonda make noneho ahanuka ku rubyiniro.

Nyuma y’iminota mike aguye, byaje kwemezwa ko yashizemo umwuka.

Uyu musore yari yaratangiye umuziki ari umubyinnyi nyuma aza guhindura yinjira mu kuririmba. Yatangiye kumenyekana mu 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Activate’ ya Hip Hop, cyane ko ariyo njyana yatangiye aririmba.

Yamamaye mu zindi ndirimbo zirimo ‘Nkalakatha Remix’ yakoranye na Riky Rick na AKA uheruka kwitaba Imana. Yamenyekanye muri ‘Big Flexa’ yakoranye na C’buda M, Alfa Kat, Banaba Des, Sdida na Man T iri mu ‘Amapiano’. Iyi ni nayo yazamuye igikundiro cye cyane muri Afurika yose.

Hari kandi iyitwa ‘Champuru Makhenzo’ nayo yo mu Amapiano yakoranye na MA GANG, Phantom Steeze, ManT, Sdida na C’BUDA M, ‘Nomakanjani’, ‘Monate C’ yakoranye na AKA , “Super Star” yahuriyemo na Diamond Platnumz n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa