skol
fortebet

Nyina wa Diamond ntaranyurwa, yumva umukazana we yarabyaranye n’undi mugabo

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2017

Sponsored Ad

Umubyeyi w’umuhanzi Diamond Platnmuz akomeje guhata ibibazo umukazana we ngo amenye ukuri niba koko yaramaze kwibagirwa umugabo we wa mbere ndetse niba nta barahagaritse umubano wabo burundu.
Sandra kasim Sanura ni umubeyi wa Diamond yabanye nawe mu buzima bugoye nyuma y’uko umugabo we yari amaze kumuta bitewe n’uko yabonaga nta terambera riri mu rugo rwabo. Diamond agitangira kuririmba, umubyeyi we yamubaye hari aramufasha mu buryo bwose bushoboka yaba mu mafaranga ndetse n’ibitekerezo. (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi w’umuhanzi Diamond Platnmuz akomeje guhata ibibazo umukazana we ngo amenye ukuri niba koko yaramaze kwibagirwa umugabo we wa mbere ndetse niba nta barahagaritse umubano wabo burundu.

Sandra kasim Sanura ni umubeyi wa Diamond yabanye nawe mu buzima bugoye nyuma y’uko umugabo we yari amaze kumuta bitewe n’uko yabonaga nta terambera riri mu rugo rwabo.

Nyina wa Diamond akeka ko haba hari umubano wihariye w’umukuzana we n’umugabo batandukanye

Diamond agitangira kuririmba, umubyeyi we yamubaye hari aramufasha mu buryo bwose bushoboka yaba mu mafaranga ndetse n’ibitekerezo. Yageze naho agurisha impeta yambikanye n’umugabo we kugirango umuhungu we atangire gukora muzika yatumye aba Icyamamare kuri ubu.

Nyuma y’uko Zari Hassan yibarutse abana babiri kuri Diamond, uyu mubyeyi avuga ko hari umubano udasanzwe hagati ya Zari n’undi mugabo batandukanye nyuma yo kubyara abana batatu.

Mbere y’uko Zari abana na Diamond yabanje kuba mu rukundo by’igihe kirekire n’umuherwe Ivan Ssemwanga ndetse baza no kubyarana abana batatu bamaze no gutangira amashuli.

Kuri ubu Sandra ubyara Diamond aravuga ko, uyu mukazana we yahaye ifoto umugabo we wa mbere y’umwana aherutse kwibaruka na Diamond bise ’Princess Nillan’.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko atumva aho uyu mugabo wa mbere wa Zari yakuye ifoto y’ubuheta bwa Diamond kugera naho iyo foto ayifashisha akayisakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Yabajije Zari uko byagenze kugirango ifoto y’umwana w’umuhungu we igere ku mugabo we wa mbere batandukanye. Ngo yanabajije umukazana we niba koko yaramaze gufata umwanzuro wo kwivanamo umugabo we cyangwa se niba bagifatanye umubano bashobora no gusubukura.

Uyu mubyeyi ababajwe n’uko ibi byose biri kuba mu gihe Zari akomeje kugurirwa imitungo n’umuhungu we.

Ikinyamakuru Global Publishers kivuga ko uyu mubyeyi yibukije Zari ko ibi byabaye atari ubwa mbere bikozwe kuko nanone Ivan Ssemwanga watandukanye na Zari akunze gushyira amafoto y’abana b’umuhungu we akibaza aho ayakura.

Iki kinyamakuru kinavuga ko hari bamwe mu bafana ba Diamond batangiye kuvuga ko uyu mwana adasa nawe ngo bisa n’aho Zari yaba yaramuciye inyuma.

Kuri iki kibazo Diamond yanze kugira icyo avuga. Yabwiye itangazamakuru ko arambiwe iki kibazo ngo akibazwa umunsi ku wundi kandi ngo kuri we azi ukuri.

Yagize ati " Ndahamya neza ko ari njye se w’abana babiri ’ Princess Tiffah na Princes Nillan’...Ntabwo nkunda gusubiza icyo kibazo kuko kenshi ndakibazwa, ndaza gushaka uzajya abimvugira. Aho gukomeza nsubiza ibintu bitari ukuri nahisemo kwituriza.Ninjye uzi ukuri."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa