skol
fortebet

Nyina wa Jay Z yeruye ko ari umutinganyi nyuma y’imyaka 7 ateza urujijo[Amafoto]

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi wa Jay Z uri mubahanzi bakunzwe ku Isi Gloria Carter, yeruye kumugaragaro ko ari umutinganyi maze asezerana kubana akaramata n’umugore mugenzi we witwa Roxanne Wilshire bamaze imyaka 7 mu munyenga w’urukundo .
Shawn Carter wamamaye ku izina rya Jay Z umuraperi w’icyamamare ni we wasohoye nyina Gloria Carter mu birori by’ubukwe bwe akamuherekeza kuri aritari (Altar) ubwo yari agiye gusezerana n’umukunzi we Roxanne Wilshire nk’uko byatangajwe na TMZ.
Ibi birori by’ubukwe bwabaye mu (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi wa Jay Z uri mubahanzi bakunzwe ku Isi Gloria Carter, yeruye kumugaragaro ko ari umutinganyi maze asezerana kubana akaramata n’umugore mugenzi we witwa Roxanne Wilshire bamaze imyaka 7 mu munyenga w’urukundo .

Shawn Carter wamamaye ku izina rya Jay Z umuraperi w’icyamamare ni we wasohoye nyina Gloria Carter mu birori by’ubukwe bwe akamuherekeza kuri aritari (Altar) ubwo yari agiye gusezerana n’umukunzi we Roxanne Wilshire nk’uko byatangajwe na TMZ.

Ibi birori by’ubukwe bwabaye mu ibanga, byabereye muri Leta ya New York mu gace ka Queens aho Gloria Carter asanzwe atuye.

TMZ yatangaje ko ibi birori by’ubukwe bwa nyina wa Jay Z n’umugore mugenzi we Roxanne, byatumiwemo abantu bacye barimo n’ibyamamare.

Nyina wa Jay Z, Gloria Carter yarushinze n’umugore mugenzi we

Gloria Carter na Roxanne Wilshire bari bamaze igihe bakundana

Mu byamamare byitabiriye ubu bukwe harimo Kelly Rowland, Tyler Perry, Robin Roberts uzwi mu kiganiro ’Good Morning America’ hamwe n’abo mu muryango wa Jay Z barimo nyirabukwe Tina Knowles, umugore we Beyonce n’imfura yabo Blue Ivy Carter.

Abo mu muryango wa Jay Z barimo n’umugore we n’umwana wabo bitabiriye ibi birori

PageSix yatangaje ko amakuru abageraho avuga ko muri ubu bukwe ntawari wemerewe gufata amafoto ndetse ko n’amafoto y’ibirori nyirizina atigeze ashyirwa hanze. Amafoto yagaragaye kugeza ubu ni aya Beyonce n’umukobwa we Blue bafotowe ubwo berekezaga ahabereye kwiyakira.

Beyonce n’umukobwa we Blue Ivy berekeza ahari kubera ibi birori

Nyina wa Jay Z, Gloria Carter w’imyaka 63, ntiyatunguye benshi ubwo hatangazwaga ko yarushinze n’umugore mugenzi we kuko asanzwe azwiho kuba akundana n’abo bahuje igitsina (Lesbian).

Mu 2017 ni bwo byamenyekanye ubwo Jay Z yasohoraga album yise 4:4 iriho indirimbo yise ’Smile’ avuga ko yatunguwe ndetse akanababara ubwo yamenyaga ko nyina ari umutinganyi.

Jay Z niwe wahishuye ku mugaragaro ko nyina akundana nabo bahuje igitsina

Nyuma yaje gutangaza ko nyina yababajwe n’iyi ndirimbo kuko yashyize hanze ibanga rye yari yarahishe igihe kinini. Mu 2018 mu bihembo bya GLAAD (Gay &Lesbian Alliance Against Defamation) ni bwo indirimbo ya Jay Z, Smile yahawe igihembo maze nyina akaba ariwe ucyakira ndetse akavuga ku mugaragaro ko akundana n’abo bahuje igitsina.


Gloria Carter warushinze na Roxanne Wilshire bamaranye imyaka 7 mu rukundo

Kuri ubu Gloria Carter yarushinze na Roxanne Wilshire bamaze imyaka 7 mu munyenga w’urukundo. Aba bombi bakunze kugaragara cyane mu birori bitandukanye i Hollywood banyurana ku itapi itukura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa