skol
fortebet

Nyuma y’igihe yarimwe ibyangombwa, Uwamahoro yongeye guhura n’umugabo we Danczuk wabaye umudepite w’Ubwongereza

Yanditswe: Sunday 03, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze mu nteko ishinga amategeko mu bwami bw’ u Bwongereza Simon Danczuk w’imyaka 56, ndetse n’umugore we mushya w’umunyarwandakazi, bongeye guhurira ahitwa Heathrow nyuma y’uko uyu mugore abonye ibyangombwa byo gutura mu Bwongereza yari yarimwe igihe kinini.

Sponsored Ad

Mr Danczuk yahuriye na Claudine umugore we imyaka 28 mu rugendo rw’akazi umwaka ushize. Simon Danczuk yongeye kobonana n’umugore we w’umunyarwanda nyuma y’uko abonye ibyangombwa bimwemerera gutura mu Bwongereza.

Uyu mugabo w’imyaka 56 y’amavuko wahoze mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza n’umugore we mushya Claudine Uwamahoro, bari buzuye amarangamutima ubwo bongeraga guhurira i Heathrow ku cyumweru gishize, ari nayo nshuro ya mbere bari babonanye nyuma y’ubukwe bwabo bwabaye mu kwezi kwa karindwi.

Nyuma y’intambara ndende yo gushaka ibyangombwa byo gutura i Burayi, uyu mugore w’imyaka 28 ukora ibijyanye n’ubwiza, yamaze kwemererwa ibyangombwa byo gutura mu Bwongereza ndetse ubu yemerewe no gukorera mu Bwami bw’Abongereza mu myaka itatu iri imbere.

Mu gihe gito cyashize, yahishuye ko aba bombi bemeranyijwe kuzabyara umwana nyuma y’uko uyu mugore yemerewe ibyangombwa byo gutura mu Bwongereza.

Ntabwo bari barongeye kubonana kuva ubwo uyu mugabo yahatirwaga kugaruka mu Bwongereza nyuma y’iminsi mike bakoze ubukwe bukurikije umuco nyarwanda mu murwa mukuru Kigali.

Umwe mu bantu begereye aba bombi yagize ati “Bombi bari bafite imitima ikomeretse. Niba hari igihe wifuza kuba uri kumwe n’umuntu nk’umugabo n’umugore, ni igihe cya nyuma y’ubukwe bwanyu".

Yakomeje avuga ko "Claudine yasabye Visa umwaka ushize nyuma y’uko we na Simon bari bemeranyijwe kubana, ariko yababajwe cyane n’uko bitakunze kandi nk’uko byumvikana byatewe n’uko ababishinze batizeye ko we na Simon bari mu rukundo".

Ati "Batanze ibimenyetso byinshi, hari n’amafoto menshi n’ibindi bigaragaza ko bavuganaga inshuro nyinshi mu munsi kandi ko Simon yajyaga asura Claudine buri mezi abiri ariko ibyo nabyo byasaga n’ibidahagije”

Kuri ubu Claudine yabashije guhura n’umugabo we bari bakumburanye cyane nk’uko babigaragaje ku kibuga cy’indege aho Mr Danczuk yari yaje kumwakira.

Ibitekerezo

  • Dumbuli wampaye inka mbivuga baseka, igendere rata Claudine jya kwifumbatira ibiceri bya Simon ubundi ibindi icyingenzi ni urukundo ubukwe n’ubukungu abana bazaza uzagire 2 cga 3 umusaza atahane abo, ibyo kurya kwa Depite ntibizabura rata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa