skol
fortebet

Nyuma y’imaka 4 Beyonce atagera ku rubyiniro yaserukanye n’umukobwa we

Yanditswe: Monday 23, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Beyoncé Giselle Knowles Carter wari umaze imyaka ine atagaragara mu bitaramo yaserukanye n’umukobwa we w’imyaka 11 Blue Ivy Carter mu gitaramo yakoreye i Dubai.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye, Umuhanzikazi Beyoncé yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Dubai aho yahawe miliyoni 24$ akahataramira iminota 75.

Iki gitaramo cyari icyo gufungura ku mugaragaro Hotel yitwa Atlantis The Royal cyatumiwemo abantu batandukanye barimo umugabo we Jay-Z n’abana babo batatu, ababyeyi be Tina Knowles-Lawson na Mathew Knowles.

Ibi Beyoncé yabigarutseho ubwo yari mu gitaramo abwira abacyitabiriye ko atewe ishema no kubona abana be baje kureba uko umubyeyi wabo aririmba.

Nyuma y’umwanya muto Blue Ivy umukobwa wa Jay-Z na Beyoncé yakiriwe ku rubyiniro aririmbana n’umubyeyi we indirimbo bakoranye “Brown Skin Girl,” iherutse kwegukana igihembo cya Grammy mu 2021.

Muri iki gitaramo Beyoncé ntiyaririmbye zimwe mu ndirimbo ziri kuri album aherutse gukora yise ‘Renaissance’.

Yaririmbye indirimbo zirimo “Beautiful Liar,” yakoranye na Shakira “I Care,” “Ave Marie”, “Flaws and All.” “Halo,” “XO,” “Be Alive,” “Freedom,” “Spirit” “Bigger.” , “Crazy In Love,” “Countdown” ubwo yari ageze ku ndirimbo “Naughty Girl,” urubyiniro barwujuje amazi ababyinnyi bari kumwe bakomeza kuyabyiniramo.

Uyu muhanzikazi yakoranye n’Itsinda Orchestra Firdaus rigizwe n’abagore 48 bava mu bihugu 23 bitandukanye bakaba baregukanye Irushanwa America’s Got Talent umwaka ushize.

Beyonce aheruka kuririmba mu gitaramo mu 2018, icyo yakoreye Dubai cyabaye habura ibyumweru bibiri ngo habe ibirori byo gutanga Grammy Awards 2023, aho uyu muhanzikazi ahataniye ibihembo bigera ku icyenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa