skol
fortebet

Nyuma y’impanuka ikomeye! Mama Nick agiye kubagwa

Yanditswe: Thursday 23, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa firime MuKamanzi Beatha uzwi nka Mama Nick muri firime y’uruhererekane ya City Maid ica kuri televiziyo y’U Rwanda nyuma yo gukora impanuka akagongwa n’igare agiye gukorerwa operasiyo.
Mu kiganiro yagiranye na MIE EMPIRE dukesha aya aya makuru , Mama Nick yavuze ko agiye kubagwa ukuguru nk’uko yabisabwe n’abaganga bari kumwitaho, yavuze ko n’ubwo bitoroshye ariko yizeye ko bizatinda bikagenda neza n’ubwo atorohewe, n’uburibwe ari kunyuramo.
Uyu mubyeyi ukunzwe cyane muri cinema (...)

Uyu mubyeyi ukunzwe cyane muri cinema nyarwanda bivugwa ko yakoze impanuka ari hafi yiwe murugo I Nyamirambo ku ya 17 Werurwe agonzwe n’igare nyuma akaza guhita ajyanwa kwa muganga.

Ubusanzwe uyu mubyeyi yamenyekanye muri filime zitandukanye nka Gica, Intare y’Ingore, Giramata n’izindi nyinshi zirimo na filime y’uruhererekane ya City Maid aho akina ari Maman wa Nick na Diane. Ubusanzwe yitwa Beathe Mukakamanzi ni umubyeyi ndetse aranuzukuruje. Ahamya ko filime yatunga umuntu rwose ku bakuze n’abato akabashishikariza kurushaho kudacika intege no kuzamura uwo mwuga, ugatera imbere ukamamara.

Mu mwaka wa 2020 Mama Nick yahawe igihembo cy’umukinnyi wa filime uhiga abandi mu bagore “Best Actress people Choice” muri Rwanda international Movie Awards People’s mu birori byabereye muri Kigali Convention center . Iki gihembo yatsindiye kiri kurwego mpuzamahanga dore ko ibyo bihemboo byari byitiriwe n’abafite aho bahuriye na Cinema bo muri Kenya Uganda ndetse n’u Burundi. Icyo sinacyo gusa ahubwo anafite ikindi gihembo yahawe muri Isango Star nk’umukinnyikazi mwiza wa firime mu gihugu(Best Actress 2020).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa