skol
fortebet

Nyuma y’imyaka itatu nta muhanzi nyarwanda utaramira Uganda Charly na Nina babimburiye abandi

Yanditswe: Wednesday 16, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Aba bakobwa bamaze igihe gito bagarutse mumuziki bavuga ko bari barihaye ikiruhuko bageze i Kampala muri Uganda aho bafite igitaramo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022 cya mbere cy’abahanzi nyarwanda kigiye kuhabera nyuma y’igihe hari agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi.

Sponsored Ad

Imigenderanire y’Abanyarwanda n’abanya-Uganda ni kimwe mu byapyinagarijwe mu mubano mubi wari umaze imyaka itatu hagati y’ibihugu byombi utameze neza.

Kuva ubwo umutekano w’Abanyarwanda baba muri Uganda warushaho kuba mubi mu 2017, u Rwanda rukaza gufata icyemezo cyo kubuza abaturage barwo kuhagenderera mu 2018, nta bitaramo by’abahanzi nyarwanda byongeye kuhabera.

Ikibazo cy’ubwumvikane buke hagati y’ibihugu byombi cyaje kwiyongeraho icyorezo cya Covid-19 noneho bihumira ku murari.

Nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi ndetse binagaragara ko biri gutanga umusaruro, itsinda rya Charly na Nina ryabimburiye abandi bahanzi nyarwanda gutumirwa mu gitaramo kizabera muri Uganda.

Aba bakobwa batumiwe mu gitaramo cya ‘Comedy Store’ gitegurwa n’umunyarwenya Alex Muhangi, bageze i Kampala kuri uyu wa 16 Werurwe 2022 aba ari nawe ubakira.

Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Igihe Nina yavuze ko ari igitaramo bishimiye , ati “Twanyuzwe no kuba tugiye kongera gutaramira abantu bacu bo muri Uganda, imyaka yari ibaye myinshi, twari tubakumbuye kandi nabo ntibahwemye kutwereka ko badufitiye urukumbuzi.”

Abajijwe uko bizeye umutekano wabo muri iki gihugu byari bimaze igihe bivugwa ko udahagaze neza ku banyarwanda, Nina yavuze ko bo nk’abahanzi bizeye kuzahagirira ibihe byiza aho gutinda ku bibazo bazahurirayo nabyo.

Ati “Twe nk’abahanzi nibaza ko nta mutekano muke turi bugirire hano. Biragaragara ko hari ubushake bwa politike ko ibintu byasubira mu buryo, ariko twe turi i Kampala gutaramana n’abakunzi bacu bari badukumbuye kandi natwe byari uko.”

Charly na Nina batumiwe muri iki gitaramo bari buhuriremo n’abahanzi batandukanye bo muri Uganda barimo na Geosteady bakoranye indirimbo yitwa Owooma.

Charly na Nina baherutse gusohora indirimbo bise ’La Vender’ nyuma yo kuva mu kiruhuko bavuga ko bari barihaye

Charly na Nina bageze i Kampala bakirwa neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa