skol
fortebet

Nyuma y’ukwezi kumwe Jennifer Lopez na Ben Afleck bongeye gukora ubukwe(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 22, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’ukwezi kumwe umuhanzikazi Jennifer Lopez n’umukinnyi wa Filime Ben Afleck bakoze ubukwe aba bombi bongeye gukora ubukwe ku nshuro ya kabiri.

Sponsored Ad

Ibirori by’ubukwe bwabo byabaye kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru gishize taliki 20 Kanama 2022 mu birori bikomeye byitabiriwe n’inshuti n’imiryango mu nzu ya Affleck ya miliyoni $8.9, iherereye mu Majyepfo ya Leta ya Georgia. Ni nyuma y’ibindi birori byabaye muri Nyakanga muri Las Vegas.

Mu bitabiriye ubu bukwe harimo ibyamamare nka Matt Damon - inshuti ikomeye ya Affleck na Kevin Smith, nk’uko ikinyamakuru People cyabitangaje.

Ni ibirori byitabiriwe n’abashyitsi barimbye imyambaro yera, mu gihe Lopez yambaye ikanzu ya Ralph Lauren yakorewe mu Butaliyani, nk’uko byatangajwe na Fox News.

Affleck w’imyaka 50 na Lopez w’imyaka 53 bahuye bwa mbere ubwo hakinwaga Filime yiswe "Gigli" mu 2002.

Umubano wabo waje kuvugwaho byinshi mu 2003, ariko mu 2004 baza gutangaza ko umubano wabo wageze ku iherezo. Icyo gihe couple yabo yari izwi ku kazina ka "Bennifer".

Kera kabaye, amakuru yongeye gucicikana ko aba bantu babyukije umubano wabo, ndetse muri Mata bongera kwambikana impeta.

Muri Gashyantare, Lopez yagarutse ku kubura umubano we na Affleck, mu kiganiro yagiranye na People.

Ati "Ni inkuru nziza y’urukundo twabonyemo amahirwe ya kabiri."

Jennifer Lopez cyangwa J Lo nk’uko bakunze kumwita, yashakanye n’umugabo wa mbere Ojani Noa mu 1997 batandukana mu 1998, uwa kabiri ni Cris Judd bashakanye mu 2001 batandukana mu 2003, uwa Gatatu ni Marc Anthony bashakanye mu 2004 batandukana mu 2014.

Jennifer afite abana babiri b’impanga b’imyaka 12, yabyaranye na Marc Anthony.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa