skol
fortebet

Oda Paccy yakomoje kubabuze urubyaro, abashaka guhora n’abazapfa batanyuzwe

Yanditswe: Friday 21, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu butumwa bw’inkurikirane umuraperi Oda Paccy yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha yatanze isomo ry’ubuzima, yitsa ku bantu bashaka guhora,ababuze urubyaro ndetse n’abandi bashobora kuzapfa batanyuzwe.
Uzamberumwana Pacifique wamamaye nka Oda uherutse gushyira hanze indirimbo ‘No Body’ mu gika cya mbere cy’ubutumwa bwe abuza abantu guheranwa n’ibitekerezo by’ibibi yabayemo mu buzima bwe kugeza ubu.
Yagize ati :”oyaaaaa!!ntukwiye kuba mubi kubera ibibi byakubayeho!akenshi biba ari isomo mu (...)

Sponsored Ad

Mu butumwa bw’inkurikirane umuraperi Oda Paccy yanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha yatanze isomo ry’ubuzima, yitsa ku bantu bashaka guhora,ababuze urubyaro ndetse n’abandi bashobora kuzapfa batanyuzwe.

Uzamberumwana Pacifique wamamaye nka Oda uherutse gushyira hanze indirimbo ‘No Body’ mu gika cya mbere cy’ubutumwa bwe abuza abantu guheranwa n’ibitekerezo by’ibibi yabayemo mu buzima bwe kugeza ubu.

Yagize ati :”oyaaaaa!!ntukwiye kuba mubi kubera ibibi byakubayeho!akenshi biba ari isomo mu buzima , nta nukwiye kugerwaho n’ingaruka z’ingorane zawe mu gihe nta ruhare yabigizemo.

Uyu mukobwa wazinutswe abagabo nk’uko abyivugira yongeye kwandika agaragaza ko umuntu ushaka guhora cyangwa se kwihimura kuri mugenzi we aba aba afite ubwenge bucye.
Aho yagize ati “Imitekerereze yo guhora no kwihimura ni ubwenge bucye kuko si kenshi ugambira ikibi kimuhira nubwo bigoye ukwiye kujya kure y’amateka mabi wagize mu buzima kuko uko uyatindamo niko wiyongerera ibyago byo kubaho ubabaye.”

Yibukije buri wese ko nta numwe wakorewe umusaraba atabasha. Ngo niyo umugore cyangwa umugabo yabura urubyaro ntakwiye kwiheba kuko atari ryo herezo ry’ubuzima.

Yagize ati “Zirikana ko nta wufite umusaraba atabasha, bityo nubyara umwana agapfa siryo herezo ry’urubyaro kuri wowe, nushaka urushako rukanga ntusare kuko si wowe wa mbere, wakwangwa n’umuryango nyamara Isi yuzuye abantu, inshuti yakuvaho ibyo ntacyo kuko niko abyumva nyamara nta wundi wowe wabayeho cyangwa uzabaho.”

Yasoje asaba buri wese kwiha amahoro no kwakira ibimubaho. Ati “Iyambure ibibi wihe amahoro kuko ntawuzagukunda nkawe ubwawe ,nuzana ubukana n’ubukaka wibwirako ibibi byawe byagera kubandi uzapfa utanyuzwe kuko ntagitungura Imana uriho uko bigomba ibikugeraho nibyo byawe.”

Oda Paccy yasabye buri muntu kubaho atekereza ejo hazaza kurusha amateka mabi yanyuzemo

Ibitekerezo

  • Yoooooo pacy ndagukunze kdi Imana iguhe umugisha nukuli

    Pacy ndagukunda cyane birenze gusa Imana ikomeze ikongerere imigisha kdi ikube hafi igihe cyose

    pac urakoze cyane ungaruriye ikizere cyubuzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa