skol
fortebet

Ommy Dimpoz na Idris Sultan bashenguwe n’urupfu rw’umukobwa wakundanye nabo bombi

Yanditswe: Monday 05, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Ommy Dimpoz n’Umunyarwenya Idris Sultan bashenguwe n’urupfu rw’Umunyamideli Maya Mia wakanyujijeho mu rukundo n’aba bombi mu bihe bitandukanye.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa ukomoka muri Macedonia yatangiye kwamamara muri Tanzania mu 2018 ubwo yari mu rukundo n’Umunyarwenya Idris Sultan. Nyuma yo gutandukana mu 2020 yahise akundana na Ommy Dimpoz uri mu bahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Ukuboza 2022, Ommy Dimpoz abinyujije kuri Instagram yagaragarije abamukurikira ko ari mu kababaro, ashyiraho uruhererekane rw’amafoto ye na Maya Mia bakiri kumwe mu rukundo.

Ni amafoto yari aherekejwe n’amagambo agira ati “Ruhukira mu mahoro rukundo rwanjye.”

Umunyarwenya Idris Sultan yanyarukiye kuri Instagram na we ashyiraho amashusho ye na Maya Mia yo mu bihe bitandukanye bagikundana amwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Uyu mukobwa w’imyaka 39 wari usigaye atuye muri Afurika y’Epfo bivugwa ko yirashe mu mutwe agapfa.

Maya Mia umurambo we wasanzwe iwe mu rugo, yari afite iduka ricuruza ibirungo by’ubwiza muri Tanzania yabaye.Ntibyari bizwi neza niba agikundana na Ommy Dimpoz.

Idris Sultan yakanyujijeho na Maya muri 2018

Ommy Dimpoz yakundanye na Maya guhera muri 2020 gusa nta makuru y’urukundo rwabo yari aherutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa