skol
fortebet

Oprah na nyina ndetse n’umwana yabyaranye na Katauti baje gukura ikiriyo-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 17, Nov 2017

Sponsored Ad

Irene Pancras Uwoya wamamaye nka Oprah ari kumwe na nyina ndetse n’umwana babyaranye na Ndikumana Hamad Katauti baraye bageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2017 aho baje gusura inshuti n’abavandimwe ndetse no gukura ikiriyo cya Ndakimuna Hamadi Katauti.
Oprah yageze ku kibuga k’indege i Kanombe, ku isaha ya saa mbiri n’igice z’ijoro aho yaje gukura ikiriyo cy’uwahoze ari umugabo we Katauti wari umutoza wungurije wa Rayon Sports watabarutse mu ijoro ryo ku (...)

Sponsored Ad

Irene Pancras Uwoya wamamaye nka Oprah ari kumwe na nyina ndetse n’umwana babyaranye na Ndikumana Hamad Katauti baraye bageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2017 aho baje gusura inshuti n’abavandimwe ndetse no gukura ikiriyo cya Ndakimuna Hamadi Katauti.

Oprah yageze ku kibuga k’indege i Kanombe, ku isaha ya saa mbiri n’igice z’ijoro aho yaje gukura ikiriyo cy’uwahoze ari umugabo we Katauti wari umutoza wungurije wa Rayon Sports watabarutse mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Ugushyingo azize urupfu rutunguranye.

Uyu mugore wamaze kurushinga n’undi mugabo w’umuraperi wo muri Tanzania witwa Dogo Janja, yari yambaye ikanzu y’umukara atandiye hose kuburyo bitari byoroshye kumubona mu maso. Yari kumwe n’umubyeyi we bagaragazaga agahinda n’amarira.

Aba bombi bakiriwe n’inshuti za hafi za nyakwigendera ndetse n’umuryango we harimwo na murumuna we n’umwana wa Katauti wari uhari mu gihe cyo kumushyingura.

Nyirabukwe yasohotse mu kibuga cy’indege bigaragara ko yacitse intege nk’uko yanabyerekanye mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga akimenya ko umukwe we yitabye Imana.

Ngo mbere y’uko Katauti yitaba Imana, Umubyeyi wa Oprah Uwoya yari yagerageje kumuhagara ariko telephone iranga acyeka ko akiri mu kazi.

Hari amakuru avuga ko Oprah na Nyina bakabaye barageze mu muhango wo gushyingura Katauti ariko ko bagize ibibazo by’ibyangombwa.

REBA AMAFOTO:

Umubyeyi wa Oprah [Uri inyuma] yavuze ko yakundaga Katauti cyane , yarize cyane ageze i Kanombe


Oprah yahageze yipfutse mu maso


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa