skol
fortebet

Oprah yongeye guca amarenga ko ari mu rukundo rushya(Amafoto)

Yanditswe: Thursday 02, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Irene Uwoya wamamaye nka Oprah muri sinema ya Tanzania wanabaye umugore wa Nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti wabaye kapiteni w’Amavubi, yaciye amarenga yo kongera gusubira mu rukundo.

Sponsored Ad

Mu nkuru ziri gucicikana mu bitangazamakuru bitandukanye muri Tanzania byatangiye guhwihwiswa ko uyu mugore yaba yongeye kujya mu rukundo nyuma y’igihe atavugwa mu nkuru nk’izi.

Byatangiye kuvugwa nyuma y’amafoto Uwoya yasangije abamukurikira ari kumwe n’umuhanzi Lord Eyez, ugezweho mu njyana ya Amapiano muri Tanzania.

Mu mafoto Uwoya yasangije abasaga miliyoni zirindwi bamukurikira kuri Instagram, ari kumwe n’uyu musore nta byinshi yarengejeho ahubwo iya mbere yabanje gushyiraho akamenyetso gasobanura urukundo.

Oprah yongeye kuvugwa mu nkuru z’urukundo nyuma y’uko atandukanye n’umuraperi Dogo Janja bari barakoze ubukwe muri 2017 ariko urugo rwabo nturumare kabiri bitewe n’intonganya zarubagamo aho buri umwe yashinjaga undi kumuca inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa