skol
fortebet

Pacento yasubiranye n’inkumi yari yambuwe na Lil G-AMAFOTO

Yanditswe: Wednesday 10, Jan 2018

Sponsored Ad

Umukobwa wavuzwe mu rukundo bigatinda n’umuririmbyi Lil G yamaze gusubirana n’utunganyamuzika ariwe Pacento nyuma y’igihe gito bashwanye.
Karangwa Lionel [Lil G] muri iyi minsi arumvikana mu itangazamakuru avuga ko atari mu rukundo n’abakobwa ahubwo ko arangamiye gutunganya Albumnshya ya Gatatu agiye gushyira hanze mu minsi iri imbere.
Avuga ko yatandukanye na Benitha bahoze bakundana,uyu mukobwa akaba yarahise asubira kuri Pacento bakundana mbere y’uko acudika na Lil G. Uyu mukobwa yavuzwe (...)

Sponsored Ad

Umukobwa wavuzwe mu rukundo bigatinda n’umuririmbyi Lil G yamaze gusubirana n’utunganyamuzika ariwe Pacento nyuma y’igihe gito bashwanye.

Karangwa Lionel [Lil G] muri iyi minsi arumvikana mu itangazamakuru avuga ko atari mu rukundo n’abakobwa ahubwo ko arangamiye gutunganya Albumnshya ya Gatatu agiye gushyira hanze mu minsi iri imbere.

Avuga ko yatandukanye na Benitha bahoze bakundana,uyu mukobwa akaba yarahise asubira kuri Pacento bakundana mbere y’uko acudika na Lil G.

Uyu mukobwa yavuzwe mu rukundo na Lil G biratinda...……Hamwe n’urubuto rwanjye…

Urukundo no gusubirana kwa Pacento bwemezwa n’imitoma uyu mugabo yanyujije kuri instagram yifuriza umukunzi we isabukuru nziza y’amavuko,aho yagize ati “Sinzi icyo navuga gusa nari negereje iki gihe. Ntabwo ndabona umuntu umeze nkawe . Ugire isabukuru nziza ndagukunda birenze..Ibindi urabizi ni byinshi. Ugire umugisha kuri buri kimwe.......”

Uyu mukobwa ukoresha izina rya queenn__nitha_ kuri konti ya Instagrm yashimye byimazeyo Pacento wamuzirikanye ku isabukuru y’amauvuko maze agira ati “Urakoze cyane mukundwa kuba buri gihe uba uri kumwe nanjye,buri munsi uhora uri uwa mbere kuri njye.Urabizi ko kuri njye usobanura buri kimwe cyose ku isi.”

Abazi neza uyu mukobwa bemeza ko yaciye inyuma Pacento agakundana na Lil G mu minsi ishize.

Benitha niwe ubanza ibumoso ufite imisatsi ya menshi

Urukundo rwa Lil G na Benitha rwaravuzwe cyane mu buryo bukomeye, amafoto yabo yazengurikijwe imbuga nkoranyambaga berekana ibihe byiza bagiranga nubwo baje gushwana.

Kugeza ubu,Lil G ari mu myiteguro yo kumurika Album ya 2 muri Gashyantare uyu mwaka.Uyu muhanzi kandi aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Umubyeyi’.

Benitha watandukanye na Lil G agasubirana na Pacento akunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo y’abahanzi batandukanye.Yakoreshweje mu mashusho y’indirimbo ya Urba Boys yitwa ‘Mpfumbata’ anagaragara kandi mu mashusho y’indirimbo ya Meddy yakoranye na Uncle Austin yitwa Everything.

Benitha, ni uyu ubanza iburyo bwa Humble


Ubutumwa bwa Pacento yifuriza umukunzi we isabukuru nziza



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa