skol
fortebet

Pamla wo muri Mackenzie yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi (AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Pamella Loana Uwase ubarizwa mu itsinda rya Mackenzies ribamo Miss Naomie n’abavandimwe be yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi byitabiriwe na Miss Naomie ndetse n’abandi barimo abavandimwe be inshuti ndetse n’umuryango.

Sponsored Ad

Ni ibirori byari biteguye mu buryo bubereye ijisho ndetse n’abari aho bose bagaragaje ko bishimiye intambwe Lol Pamla yateye.

Ibi birori bikozwe nyuma y’iminsi mike Lol Pamla asezeranye n’umukunzi we Martin Carlos Mwizerwa imbere y’amategeko mu muhango wabaye ku wa 8 Ukuboza 2022 aho bari bashyigikiwe n’itsinda rya Mackenzies nawe abarizwamo ndetse n’imiryango yabo.

Ni nyuma kandi y’uko ku wa 9 Ugushyingo Pamla yari yambitswe impeta n’umukunzi we amusaba ko yamubera umufasha w’ubuzima bwose asigaje ku Isi undi nawe akemera atazuyaje.

Ni mu mafoto ndetse n’amashusho yacicikanye ku mbugankoranyambaga ashyizweho na bamwe babarizwa mu itsinda ry’abanyamideli rya Mackenzie barimo Miss Naomie n’abavandimwe be bagaragaza ko bishimiye itambwe umuvandimwe wabo yateye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa