skol
fortebet

Papa Cyangwe ukomeje kwibasira Kivumbi yamuhimbiye indirimbo

Yanditswe: Friday 11, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi mike abaraperi Papa Cyangwe na Kivumbi King baterana amagambo ntibyarangiriye aho kuko Papa Cyangwe yahise asohora indirimbo yibasira Kivumbi yiganjemo ibitutsi bikabije.

Sponsored Ad

Bijya gutangira byahereye kuri Twitter aho umwe mu bafana b’umuziki yabajije abantu umuraperi ukunzwe hagati ya Papa Cyangwe na Kivumbi.

Icyakora nubwo aba ari bo byarangiye babigize intambara, ntabwo ari bo gusa yari yavuze kuko yanasabaga ko kugereranya B Threy na Bushali, Bull Dogg na Fireman,Ish Kevin na Kenny K-Shot.

Nyuma yo kubona iri gereranya, Kivumbi yavuze ko nubwo atubahutse Papa Cyangwe ariko ntawe ukwiye kubagereranya.

Ati "Sinubahutse Papa Cyangwe ariko rwose murakina cyane!" Ni amagambo yafashwe nko kwishongora kuri uyu muraperi na we byababaje bikomeye.

Impaka zatangiye ako kanya, aba bahanzi batangira guterana amagambo binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ariko cyane cyane binyura mu bafana babo.

Ku mugoroba wo ku wa 10 Ugushyingo 2022 nibwo Papa Cyangwe yasohoye indirimbo yise ’Icyondo’ ndetse ntiyanahisha ko ari iyo kwibasira Kivumbi.

Muri iyi ndirimbo Papa Cyangwe yumvikana atuka Kivumbi mu buryo bukabije anamucyurira ibyo gukoresha ibiyobyabwenge yigeze kuvugwaho mu myaka yo ha mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa