skol
fortebet

Papa Cyangwe yahishuye ubuhemu yakorewe na Bruce Melodie,Juno na Davis D byatumye abibasira mu ndirimbo

Yanditswe: Wednesday 05, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi uri mu bagezweho hano mu Rwanda uzwi nka Papa Cyangwe yahishuye impamvu yamuteye kwibasira abahanzi bagenzi be barimo Bruce Melodie, Juno Kizigenza ndetse na Davis D mu ndirimbo aherutse gushyira hanze abashinja ubuhemu bukomeye bukomeye.

Sponsored Ad

Mu Kiganiro yagiranye n’Igihe dukesha iyi nkuru Papa cyangwe avuga ko yari arambiwe kubana n’abantu mu buryarya ahitamo kubabwira ko azirikana ibyo bamukoreye abinyujije u ndirimbo.

Papa Cyangwe mu ndirimbo ye Sitaki, yumvikana yibasira Bruce Melodie amushinja ko yanze ko bakorana indirimbo amuhoye ko atazwi agahitamo kujya kuyikorana na Sanny.

Ati “Bruce Melodie twakoranye indirimbo igeze igihe cyo gusohoka yanga ko ijya hanze ahubwo bukeye numva yakoranye na Sanny. Icyo gihe ndibuka ko nahisemo guhita musimbuza Juno Kizigenza.”

Papa Cyangwe avuga ko yababajwe n’uko Bruce Melodie yamwitwayeho icyo gihe ndetse ahamya ko yagombaga kubivuga mu ndirimbo kugira ngo nawe amenye ko akibuka ibyo yamukoze.

Undi muhanzi Papa Cyangwe yibasiye mu ndirimbo ye nshya, ni Juno Kizigenza, uyu we bapfa ko yamaze kuzamura izina rye agahita amwiyemeraho.

Ati “Juno Kizigenza we twari inshuti na mbere y’uko dukorana indirimbo, yewe no kugira ngo tuyikorane ni uko twari inshuti, ariko natunguwe no kumva anyibasira mu ndirimbo ‘Kurura’ yakoranye na Bushali.”

Uretse kuba Juno Kizigenza yaribasiye Papa Cyangwe muri iyi ndirimbo, uyu muraperi avuga ko yanatunguwe no gusanga yaramukuye mu bantu akurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Nyuma twaje guhura turaganira ariko ukabona ko ari uburyarya kuko tutigeze tuvugisha ukuri ikibazo gihari, njye rero nk’umuhanzi nk’uko yandirimbye numvaga ngomba kumugenera ubutumwa binyuze mu gihangano.”

Uwa gatatu Papa Cyangwe yibasiye muri iyi ndirimbo ye nshya ni Davis D, uyu we amushinja kuba barakoranye indirimbo ‘Nyosho’ ariko igihe cyo kuyikorera amashusho cyagera akamubura.

Papa Cyangwe avuga ko yababajwe n’uburyo Davis D yamusabye ko amashusho y’iyi ndirimbo bagomba kujya kuyifatira amashusho i Dubai ku kiguzi cya miliyoni 10Frw.

Ati “Urabona ko njye ubushobozi bwanjye butaragera kuri urwo rwego niyo mpamvu nahisemo guhita musimbuza Social Mula.”

Papa Cyangwe ahamya ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kumvisha aba bahanzi ko akizirikana ibitari byiza bamukoreye, mu rwego rwo kwirinda ko babana mu buryo bw’uburyarya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa