skol
fortebet

Patient Bizimana wifuza kubyara abana 4, 2018 irasiga akoze ubukwe

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2017

Sponsored Ad

Umuramyi Patient Bizimana, ukora muzika yo guhimbaza Imana uri mu bakunzwe muri iyi minsi, yatangaje ko umwaka wa 2018 usiga akoze ubukwe n’umukunzi atifuje gutangaza amazina.
Ni nyuma y’uko akunze kubazwa iki kibazo umunsi ku wundi, abazwa igihe azakorera ubukwe, rimwe yumvikana mu bitangazamakuru avuga ko nta mukunzi afite ko ’Imana ariyo iri kumushakira umukunzi umwizihiye."
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Antoinette Niyongira wa Kiss Fm, kuri uyu wa 21 Gashyantare 2017. Uyu muririmbyi (...)

Sponsored Ad

Umuramyi Patient Bizimana, ukora muzika yo guhimbaza Imana uri mu bakunzwe muri iyi minsi, yatangaje ko umwaka wa 2018 usiga akoze ubukwe n’umukunzi atifuje gutangaza amazina.

Ni nyuma y’uko akunze kubazwa iki kibazo umunsi ku wundi, abazwa igihe azakorera ubukwe, rimwe yumvikana mu bitangazamakuru avuga ko nta mukunzi afite ko ’Imana ariyo iri kumushakira umukunzi umwizihiye."

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Antoinette Niyongira wa Kiss Fm, kuri uyu wa 21 Gashyantare 2017. Uyu muririmbyi yavuze ko nta mukunzi afite kuri ubu ariko ko muri 2018 bateganya gukora ubukwe nubwo yirinze gutangaza amazina ye.

Patient ngo 2018 irasiga akoze ubukwe n’umukunzi we atifuje gutangaza amazina

Patient w’imyaka 30 y’amavuko, yavuze umwaka azakorera ubukwe ariko yirinda gutangaza itariki ndetse n’umunsi w’ubukwe.

Yagize ati "Kurongora neza nkabyara ni umurage wanjye rwose. Kutabyara nta masezerano mfitanye nabyo. (…)ubundi njyewe numva nzabyara abahungu babiri n’abakobwa babiri. Umukunzi ntawe ubu ngubu ariko azaza,ubu nta mu mukunzi mfite.,.. eeeh ubukwe nzabukora umwaka utaha (2018).

Abajijwe itariki ntakuka azakoreraho ubukwe na cyane ko yari amaze gutangaza umwaka azakoreramo ubukwe, uyu muhanzi yavuze ko kugirango utangaze umwaka haba hari ibindi bibanza uba warakoze. Abasesengura bavuga ko yashakaga kuvuga ko umukunzi ahari ndetse ko n’itariki yamaze kwemezwa.

Yagize ati “Urabyumva ko (kuba mfite) ubukwe umwaka utaha, hari ikibanziriza icyo ngicyo. “

Kugeza ubu, Patient ahugiye mu gutegura igitaramo afite kuri Pasika (Easter Celebration 2017 ). Yavuze ko azaba ari kumwe n’umuhanzi yatumiye uzaturuka hanze, ariko yirinze gutangaza amazina ye avuga ko ari agaseke ahishiye abakunzi be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa