skol
fortebet

Patient yageze mu Bubuligi aho agiye gukorera igitaramo yakirwa n’abakunzi be-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 06, Oct 2017

Sponsored Ad

Patient Bizimana, umuhanzi w’umuramyi mu ndirimbo zihimbaza Imana yavuye mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuwa 05 Ukwakira 2017 yerekeza ku Mugabane w’u Burayi aho agiye gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye n’ivugabutumwa.
Patient w’imyaka 30 y’amavuko yageze i Brussels mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane yakirwa n’abateguye igitaramo azakorerayo ndetse n’abafana be bakunze indirimbo ze nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’ n’izindi;
Abinyujije kuri Facebook, Patient yashimye abantu bose baje (...)

Sponsored Ad

Patient Bizimana, umuhanzi w’umuramyi mu ndirimbo zihimbaza Imana yavuye mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuwa 05 Ukwakira 2017 yerekeza ku Mugabane w’u Burayi aho agiye gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye n’ivugabutumwa.

Patient w’imyaka 30 y’amavuko yageze i Brussels mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane yakirwa n’abateguye igitaramo azakorerayo ndetse n’abafana be bakunze indirimbo ze nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’ n’izindi;

Abinyujije kuri Facebook, Patient yashimye abantu bose baje kumwakira ku kibuga cy’indege cya Brussels anashima abantu bose bamusengeye kuva ahagurutse mu Rwanda kugeza agezeyo amahoro.

Yagize ati “ Ndashima Imana kuba yandinze muri urugendo ruva i Kigali kugeza Brussels, ndashima kandi byimazeyo abaje kunyakira nanjye nababoneyeho umugisha; banyakiriye nk’umwana w’imana kandi bamesheje umugisha imbere y’Imana isumba byose.

Patient yaboneyeho guhishura ko kuri uyu wa Gatandatu afite igitaramo agomba gukora, ati “kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Ukwakira 2017 nzahakorera igitaramo cyo kuramya Imana..Bana nanjye mu gushima Imana…Bizabera ku muhanda wa 54, i Birmingham, 1080 Bruxelkes (Molenbeek) guhera saa kumi z’umugoroba ku isaha ngengamasaha ya GMT..Imana ibahe umugisha mwese.”

Ngo igitaramo cya mbere azakorera mu Bubiligi nikirangira azajya kuririmbira mu bindi bihugu birimo Suède, Finland n’ahandi. Iki gitaramo agiye gukorera mu Bubiligi cyateguwe na Eglise Assemblée des Rachetés, azafatanya n’abahanzi barimo Basirwa Mireille ndetse na Nzinga Massamba.

REBA AMAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa