skol
fortebet

Perezida Donald Trump yaba agiye guha akazi umuraperi Kanye West

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2016, Kanye West yahuye na Perezida Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Amerika ahigitse Hillary Clinton. Uyu muraperi n’ubwo atitabiriye amatora ya Perezida ariko yari umwe mu bashyigikiye ko Perezida Donald Trump yatorwa.
Trump Tower niyo nzu aba bombi bahuriye bagirana ibiganiro n’ubwo batigeze bifuza gutangaza ibyavuye mu biganiro bagiranye. Kanye West akimara kugera ku nzu ya ’Trump Tower’ yafotowe n’umwe mu bantu wari uciye aho ahita ashyira (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2016, Kanye West yahuye na Perezida Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Amerika ahigitse Hillary Clinton. Uyu muraperi n’ubwo atitabiriye amatora ya Perezida ariko yari umwe mu bashyigikiye ko Perezida Donald Trump yatorwa.

Trump Tower niyo nzu aba bombi bahuriye bagirana ibiganiro n’ubwo batigeze bifuza gutangaza ibyavuye mu biganiro bagiranye. Kanye West akimara kugera ku nzu ya ’Trump Tower’ yafotowe n’umwe mu bantu wari uciye aho ahita ashyira iyo foto kuri Twitter abwira abamukurikirana ati "Ni mureba Kanye West agiye guhura na Donald Trump.

Kanye akigera ku nyubako ya ’Trump Tower’ yahise afotorwa inkuru isakara hose

Byatangaje benshi bibaza igitumye Kanye West agiye gusura Perezida Donald Trump, agafata isaha n’igice baganira. Kanye West uvuye mu bitaro mu minsi ya vuba kubera uburwayi yagize bw’ ihungabana, byavuzwe ko ashobora guhabwa intebe muri Politiki ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Umutekano wari wakajijwe, Kanye West akihagera

Ikinyamakuru Mirror dukesha iyi nkuru, cyanditse ko bamwe mu bafana b’uyu muraperi bavuze ko Kanye West atari umuswa ku buryo yahura na Perezida ntagire icyo amusaba.

Umwe yagize ati "Ndi kwibaza impamvu Kanye West agiye guhura na Trump muri iki gitondo, birashoboka ko yaba agiye guhabwa umwanya mu buyobozi”.

Nyuma yo guhura na Kanye West, Perezida Donald Trump yabajijwe n’itangazamakuru impanvu nyakuri yatumye asurwa n’uyu muraperi, Perezida Donald yavuze ko ubushuti bwe na Kanye West budasaza.

yagize ati "Ubusanzwe turi inshuti hashize igihe kinini. (Turi inshuti).

Perezida Trum nta byinshi yavuze kubyo yaganira na Kanye ahubwo avuga ko ari inshuti magara

Kanye West washakanye n’ umunyamideli Kim Kardashian , yanditse ku rukuta rwa Twitter avuga ko yahuye na Perezida Trump agirango baganire ku bibazo bitandukanye.

Ati " Bimwe mu bibazo twaganiraga harimo ’amakimbirane akunze kuranga abatuye Amerika’, Uburyo Abarimu bafashwa, Guhindura integanyanyigisho mu mashuli. ndetse twanaganiye ku ihohoterwa ribera muri Chicago.

Yanavuze ko kuba yahuye na Perezida Trump bitakwiye kuba inkuru yaciye ibintu ahubwo byakwiye kureba mu indorerwamo y’imiyoborere myiza ya Leta zunze Ubumwe z’ Amerika. Uyu muraperi wageze kuri Trump Tower atari kumwe n’umugore kubera ko batari bahuje ibyiyumviro kuri Trump, yahaswe ibibazo n’itangazamakuru ubwo yari asohotse ariko avuga ko atari umwanya w’ibibazo ahubwo ari umwanya wo kwifotoza.

Kanye West ahuye na Perezida Trump mugihe akomeje gutoranya abo bazafatanya kuyobora Leta zunze Ubumwe z’ Amerika muri manda y’ imyaka ine aherutse gutorerwa.

Kanye West ntakibana n’ umugore we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa