skol
fortebet

Platini (Dream Boys) yasobanuye ihuriro ry’indirimbo zabo n’urukundo yagiranye na Diane

Yanditswe: Friday 08, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Nemeye Platini wo muri Dream Boys asubiza ko atazi impamvu amateka y’urukundo yagiranye na Ingabire Diane ahuzwa neza neza n’indirimbo bashyize hanze nyuma y’uko bashwanye muri 2016.
Kuwa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2017 itsinda rya Dream Boyz ryashyize hanze indirimbo zabo ebyiri icyarimwe, ‘Yale Yale na Kizunguzungu’. Mu butumwa bukubiyemo muri izi ndirimbo benshi bahamyaga ko humvikanagamo ishusho y’urukundo rwa Platini na Diane.
Mu ndirimbo ‘Yale Yale’ humvikanamo amagambo (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Nemeye Platini wo muri Dream Boys asubiza ko atazi impamvu amateka y’urukundo yagiranye na Ingabire Diane ahuzwa neza neza n’indirimbo bashyize hanze nyuma y’uko bashwanye muri 2016.

Kuwa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2017 itsinda rya Dream Boyz ryashyize hanze indirimbo zabo ebyiri icyarimwe, ‘Yale Yale na Kizunguzungu’. Mu butumwa bukubiyemo muri izi ndirimbo benshi bahamyaga ko humvikanagamo ishusho y’urukundo rwa Platini na Diane.

Mu ndirimbo ‘Yale Yale’ humvikanamo amagambo agira ati ”Wangize nka cya kirondwe cy’indondogozi cyumiye ku ruhu nyamara inka yarariwe cyera…Ntako ntakoze ngo unkunde ndwubake ariko biranga,..” Mu ndirimbo bise ‘Kizunguzungu’ aba bahanzi bagira bati “Nubwo wansajije umutima warawuntwaye…”

Mu kiganiro na Isango Star cyo kuwa kabiri tariki ya 05 Ukuboza 2017 ubwo bamurikaga indirimbo nshya bafatanyije n’umuhanzikazi Fille wo muri Uganda bise ‘usibadilike’ .Platini yabajijwe ku butumwa buri mu ndirimbo zabo zasohotse nyuma y’uko atandukana na Diane.

Nyuma y’uko Platini na Diane beruye y’uko batakiri mu rukundo havuzwe byinshi kugeza ubwo hatamenyekanye icyatumye uwaba yarafashe umwanzuro wo gutandukana n’undi.Icyo gihe uyu mukobwa Diane yasize Platini yasingira undi musore utuye muri Amerika witwa Fiston.

Bamwe bavuga ko Platini ariwe wanditse izo ndirimbo nyamara ngo izo ndirimbo zanditswe na Tmc basanzwe bafatanya gukora muzika.Platini yavuze ko kuba hari abahuza ubuzima bwe n’indirimbo zasohotse akimara kuva mu rukundo ntacyo bimutwaye kuko bituma benshi bamenya iyo ndirimbo kandi ari benshi.

Rutayisire, i bumoso. Diane, hagati. Platini,i buryo
Platini avuga ko azi impamvu ubuzima bw’urukundo yanyuranyemo na Diane buhuzwa n’indirimbo zabo

Yakomeje avuga ko yabaye mu rukundo, akiri mu rukundo kandi ko azaguma mu rukundo ‘ndakunda kandi uwo nakunze nawe arabyumva, narakunze ndakunze nzanakunda’.

Yagize ati “ Kuba hari abahuza izo ndirimbo n’ubuzima bw’urukundo kuri njye bivuze ko iyo ndirimbo iba iri gukora akazi.Kubihuza ntacyo bitwaye byose bituma bayimenya.”

Yavuze ko badakora indirimbo ngo bandike ku buzima bwabo ahubwo ko baririmba ubutumwa bwo mu buzima busanzwe kandi bukora ku bafana benshi. Ati “Akenshi iyo dukora indirimbo tureba kubo dukorera.Turirimbira abantu natwe turi abantu kuba rero umuntu yafata indirimbo akiyuza nanjye cyangwa undi ntacyo bitwaye.Iyo wumvise iyo ndirimbo ukayihuza n’ubuzima bwanjye bivuze ko iba yatangiye gukora umuti.”

Platini ahamya ko urukundo rucyikiriho ‘nemera ko ruriho, icyinyemeza n’uko mfite umutima ukunda,iyo nkunze uwo nkunda arabyumva’.Abajijwe niba afite umukunzi nyuma y’uko atandukanye na Diane, Platini yakomeje kwirengagiza iki kibazo agasubiza ko akunda kandi azakomeza gukunda.

Hashize igihe gisaga amazi 11 inkuru ibaye impamo ko Platini yatandukanye n’umukobwa bari bamaze igihe kirekire bari mu rukundo ariwe Diane.Aba bombi bakundaga gushimangira ko ibyabo ntaherezo.

Kuya 01 Ukuboza 2017 Diane wahoze mu rukundo na Platini yashyize ifoto kuri Instagram yishimira umwaka amaze ari mu rukundo n’umusore witwa Rutayisire uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.Ibi bisa n’ibishimangira ko Diane yari yarafashe umwanzuro wo kuva mu rukundo ariko Platini atabizi kuko kugeza kuwa 01 Ukuboza 2016, Platini yari agishimangira ko ari mu rukundo na Diane.

Diane yerekanye ko amaze umwaka mu rukundo na Rutayisire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa