skol
fortebet

Platini yahishuye umubano ukomeye afitanye na Riderman|Ndumufana kuva kera

Yanditswe: Friday 23, Apr 2021

Sponsored Ad

Umuhanzi Platini P yahishuye ko kuva kera yari umufana ukomeye w’umuraperi Riderman, kuburyo yingeze kusimbuka ikigo yigagaho I Burate (Groupe scolaire officiel de Butare) akanjya u gitaramo cya mbere uyu muraperi yari yakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda

Sponsored Ad

Mu makuru dukesha InyaRwanda Tv yaganirije uyu Muhanzi Platini ugiye gufatanya akazi ko kuba abambasaderi b’ikigo gitunganya amashusho hano mu Rwanda n’umuhanzi yafanaga kuva kera Riderman .Yatangaje ko ubucuti bwabo buzarushaho kwaguka aboneraho no guhishura ukuntu yakuze ari umufana ukomeye w’uyu muraperi n’uko yatorotse ikigo akajya mu gitaramo cye.

Yabitangaje agira ati ”Riderman ni mukuru wanjye ,Kumenyana nawe buriya najyaga nsimbuka kera muri Groupe Officiel ngiye kureba Riderman muri kaminuza. Igitaramo cya mbere bakozemo nari ndi muri segonderi muri Groupe, naratorotse njya kureba Riderman, so ndi umufana we kuva kera ariko ni na mukuru wanjye”.

Platini yakomeje avuga ko Riderman ari umuntu yigiraho byinshi kuko yanamutanze kurushinga, yongeraho ko kuba bahuriye mu kazi muri CANAL + nk’Abambasaderi bayo kandi basanzwe ari inshuti, umubano wabo ugiye kurushaho kwaguka.


Umuhanzi Riderman ni izina rikomeye muri muzika nyarwanda, akaba yaramamaye mu indirimbo zinyuranye zamugize icyamamare kugeza n’ubu zirimo nka "Bombori Bombori", "Ndi nk’inkuba", "Horo", "Amateka", n’izindi.

Kumande zombi Riderman nawe yavuze agira ati"Nkuko Abivuze yarabivuze ,Platini P asanzwe ari umuvandimwe wanjye twasangiraga , mu kuba duhuriye mukazi tuzasangira inshingano nkabavandimwe”

Yasoje avuga ko aribintu byiza cyane gukorana na Platini nk’uko asanzwe ari umuvandimwe we mubuzima busanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa