skol
fortebet

Prince Harry n’umugore we bahishuye ubwoba babanye nabwo i Bwami muri Filime ikubiyemo amabanga yabo

Yanditswe: Thursday 08, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igikomangoma Harry wo mu bwami bw’u Bwongereza, muri filime mbarankuru ya Netflix izatangira gusohoka kuri uyuwa 8 Ukuboza 2022 yavuze bimwe mu bihe bibi byamubayeho n’umugore we Meghan Markle bakiba ibwami.

Sponsored Ad

Muri iyi filime Prince Harry yagarutse ku buribwe n’imibabaro abagore bashyingirwa ibwami bahura nayo.

Ibi yabivuze agaruka ku mugore we Meghan Markle na Nyina Princess Diana.

Muri iyi filime Prince Harry avuga ko hari igihe cyageze akumva afite ubwoba yatewe no gukeka ko Meghan ashobora kwicwa akabihuza n’ibyabaye kuri nyina Princess Diana waguye mu mpanuka itavugwaho rumwe yabereye i Paris mu 1997.

Iyi filime mbarankuru ifite ibice bitandatu izagaruka ku buzima bwa Prince Harry na Meghan Markle butavuzweho cyane mu bitangazamakuru.

Hari aho Prince Harry agira ati "Hari uburyo umuryango w’ibwami uyobowemo , urabizi ko hari ibyagiye bijya hanze, ariko harimo n’inkuru mpimbano ziba zateguwe."

Meghan Markle nawe yumvikana avuga ko bakimara kubana yumvaga adatekanye, akumva umugabo we atarinzwe nk’uko byakagombye kugenda.

Iyi nteguza yasohowe na Netflix itangira Prince Harry na Meghan Markle bari mu bantu benshi babwira Meghan ko bamukunda, gusa ibi byaje guhinduka byose.

Hagaragaramo Christopher Bouzy washinze ikigo gishinzwe kurwanya ibuhuha bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ubaza uyu muryango niba ibyo bahuye nabyo ari urwango cyangwa ivanguraruhu.

Uyu Bouzy ni umwe mu bakurikirana bya hafi uyu muryango dore ko yagiye aburira Meghan Markle ku bitero byamugabweho ku mbuga nkoranyambaga.

Aka gace gato gasozwa na Prince Harry avuga ko nta muntu uzi ukuri ariko bo bazi ukuri .

Kugeza ubu Buckingham Palace ntacyo iravuga kuri iyi filime y’uyu muryango wikuye mu nshingano z’ibwami mu 2020, ukimukiramuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Benshi biteze ko iyi filime izavuga byeruye ku cyatumye uyu muryango uva ibwami ukajya kuba muri Amerika ndetse ugasobanura neza ibyavugiwe mu kiganiro bagiranye na Oprah Winfrey.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa