skol
fortebet

Prince Harry na Meghan Markle bakomeje gutakarizwa ikizere kubera inkuru bakomeje gutangaza

Yanditswe: Friday 20, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bakomeje guterwa umugongo muri Hollywood Nyuma yo kumena amabanga menshi ku nkuru zivuga ibyababayeho igihe bari mu bwami bw’u Bwongereza.

Sponsored Ad

Izi nkuru zitangiye kujya hanze nyuma y’aho iyi ’couple’ ikurikirwa na benshi yangiwe kwinjira mu birori byateguwe n’ikigo gitanga ibihembo bya BAFTA byabereye mu mujyi wa Los Angeles.

Bivugwa ko aba bombi batatumiwe kubera urujijo bakomeje guteza muri rubanda , kubatumira byafatwa nko gushyigikira ikinamico yabo.

Ibi bije nyuma y’uko Prince Harry ashyize hanze igitabo yise ‘Spare’ kigaruka ku buzima bwa Harry w’imyaka 38, aho yiniguye akavuga kuri byinshi byafatwaga nk’amabanga y’Ubwami bw’u Bwongereza n’umwuka mubi umaze igihe muri uwo muryango nyuma y’urupfu rwa Princess Diana, nyina wa Harry n’Igikomangoma William.

Mu gitabo cya Harry avugamo ibintu bitandukanye birimo urwango bamwe mu bo mu muryango we bafitiye umugore we Meghan Markle, uko yarwanye n’umuvandimwe Prince William bapfa Meghan Markle, uko yanyoye ibiyobyabwenge, uko yishe inyeshyamba 25 z’Abatalibani n’ibindi.

Kuri ubu impuguke mu nkuru z’ibwami yaganiriye na Kinsey Schofield umunyamakuru wa Fox News Digital amubwira ko nyuma yo gusohoka kw’iki gitabo Prince Harry na Meghan batakarijwe icyizere na bamwe muri bagenzi babo.

Yagize ati "Ndizera neza ko kiriya gitabo ‘Spare’ na filime ya Netflix bakoze biheruka kwangiza umubano wa Harry na Meghan bari bafitanye n’abakomeye muri Hollywood."

Umwanditsi wa Daily Mail, Alison Boshoff avuga ko abarimo Oprah Winfrey, Gayle King , Tyles Perry bateye umugongo ikinamico ya Prince Harry n’umugore we ku buryo badashaka no kugira icyo bazivugaho.

Uyu mwanditsi avuga ko ibi bikomerezwa byo mu ruganda rw’imyidagaduro muri Amerika bitacyemera gufata no kwizera inkuru z’uruhande rumwe cyane ko umuryango w’ibwami utajya usubiza izi nkuru za Prince Harry na Meghan Markle bakomeza gutangaza.

Ati “Nubwo kugira Tyler Perry na Oprah Winfrey mu mfuruka yawe ari ubufasha bukomeye, ndatekereza ko abantu benshi badashaka guhitamo uruhande rumwe umwanzuro ni ukwirinda iyi kinamico yabo. Abanyamerika ntibakomeza kumva izi nkuru z’ibwami z’uruhande rumwe, bazwiho kubaha no guha agaciro umuryango.”

Bivugwa ko Gayle King atashimishijwe no kubona Prince Harry aganira na televiziyo yo mu Bwongereza ITV avuga ko nta vangura riba i bwami nyamara we yari yazindukiye kuri televiziyo avuga ko inshuti ze Prince Harry na Meghan Markle bamubwiye ko muri Buckingham Palace hari ivanguraruhu.

Russell Myers umwanditsi wa The Daily Mirror avuga ko Prince Harry yishyize mu Isi y’ibidashoboka atazashobora kubamo.

Ati "Mu byukuri yariyangirije agira ngo agerageze gutanga ukuri. Ni inkuru y’uruhande rumwe kuko umuryango w’ibwami ntuzigera usubiza biriya bintu.”

Kuva Prince Harry na Meghan Markle bakwimukira muri Amerika bakomeje kugaruka mu mpapuro z’imbere mu bitangazamakuru bitandukanye bavuga ukuri kwinshi ku nkuru z’ibyababayeho bakiri mu Bwongereza.

Ababikurikiranira hafi bavuga izi nkuru zabo zimaze kurambirana cyane dore ko n’umuryango w’ibwami utajya usubiza ngo ugire icyo uvuga kuri izi nkuru zabo bacisha hirya no hino kuri Spotify, Netflix n’ahandi.

Bivugwa ko aba bombi bakora ibi mu rwego rwo kugerageza gukurura amarangamutima ya benshi kugira ngo babone uko binjira mu mubare w’abakomeye muri Hollywood.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa