skol
fortebet

Priyanka Chopra wamenyekanye muri filimi z’igihinde n’umuhanzi Nick Jonas bakoze ubukwe bw’igitangaza [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 02, Dec 2018

Sponsored Ad

Umuhindekazi wamenyekanye mu mafilimi Priyanka Chopra w’imyaka 36 n’umugabo we Nick Jonas w’imyaka 26 bakoze ubukwe bw’igitangaza kuri uyu wa gatandatu bwabereye ahitwa Jodhpur mu Buhindi bukorwa mu mihango y’Abahindi yitwa Mehndi.

Sponsored Ad

Priyanka Chopra wamenyekanye mu bihinde bitandukanye nka Krrish 1,Barsaat,Chamku,Mujhse shaadi karogi n’ibindi, yashyingiranywe na Nick Jonas wamenyekanye cyane mu itsinda ry’umuziki yari ahuriyemo n’abavandimwe be ryitwaga Jonas Brothers.

Nyuma y’amezi ane Nick Jonas yambitse impeta Priyanka nawe akemera kumubera umugore, bakoreye ubukwe mu Buhindi ndetse biteganyijwe ko ubu bukwe buraza kurangira kuri iki cyumweru hakorwa ubukwe bwo mu muco w’Abahinde.

Se wa Nick Jonas witwa Paul Kevin Jonas Sr usanzwe ari pasiteri,niwe wayoboye imihango yo gusezerana bya gikiristo ku munsi w’ejo,muri ibi birori byitabiriwe abavandimwe ba Nick Jonas barimo Frankie, Kevin na Joe Jonas.

Iyi couple abafana babatije "NickYanka" iri guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru kuko bose ari ibyamamare ndetse bakoze ubukwe mu mico itandukanye.

Ubukwe bwa NickYanka bwabereye ku nyubako ikomeye yitwa Umaid Bhawan Palace mu Buhindi, yishyurwa akayabo k’ibihumbi 60 by’amadolari ku ijoro rimwe gusa, aho nyuma y’ubukwe hatewe Fireworks.

Ubukwe bwa NickYanka bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Parineeti Chopra, Madhu Chopra, Sophie Turner wakinnye muri Game of Thrones,Elizabeth Chambers,Jasmin Walia, minisitiri w’intebe w’Ubuhindi Narendra Modi,n’abandi.

Ikanzu ya Pryanka ndetse n’ikote rya Nick Jonas byakorewe design na Ralph Lauren usanzwe ari inshuti ikomeye y’ibi byamamare.

Uretse kuba Priyanka yaramenyekanye mu Bihinde bitandukanye,yabaye nyampinga w’isi mu mwaka wa 2000 ndetse ni n’umuhanzi kuko yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo My City yafatanyije na Wil.liam ndetse na Exotic yakoranye na Pitbull.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa