skol
fortebet

Pro- Femmes Twese Hamwe isanga Oda Paccy yaratesheje agaciro umugore

Yanditswe: Friday 26, Oct 2018

Sponsored Ad

Oda Paccy

Impuzamiryango Pro-Femme Twese Hamwe, iharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire no kwimakaza umuco w’amahoro, yanditse yamagana abahanzi batesha umuco nyarwanda agaciro inasaba inzego zinuranye za leta kubihagurukira no gushyiraho ingamba zibikumira.

Sponsored Ad

Mu itangazo Pro-Femme Twese Hamwe yashyize ahagaragara, yavuze ko “Imaze kubona amafoto, amagambo n’amashusho y’urukozasoni, akwirakwizwa na bamwe mu bahanzi by’umwihariko ayakwirakwijwe n’umuhanzi Uzamberumwana Odda Paccy, yamaganye byimazeyo imyitwarire itesha agaciro umugore kuko inyuranye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.”

Yakomeje isaba Minisiteri y’Umuco na Siporo (Minispoc) “Gushyiraho uburyo bwo kugenzura no gukumira ibihangano bigaragaramo gutesha agaciro umugore, bitarasohoka.”

Yanasabye Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) gukorana n’urwego rw’abahanzi nyarwanda n’ibitangazamakuru, hagamijwe gusesengura no guhagarika ibihangano bitesha agaciro umuco nyarwanda.

Abayobozi b’ibitangazamakuru basabwa gukumira no kurwanya abakoresha indirimbo, amafoto n’amashusho n’ibindi byose bikoreshwa bihabanye n’umuco nyarwanda.

Yasabye kandi abahanzi nyarwanda kuba intangarugero mu kwirinda ibihangano bitesha agaciro umuco nyarwanda n’umugore by’umwihariko. Banasaba ko ibihano biteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda byakubahirizwa mu rwego rwo guca burundu imyitwarire idahwitse ya bamwe mu bahanzi nyarwanda bakwirakwiza amashusho y’urukozasoni.

Pro-Femme itangaje ibi nyuma y’ifoto yashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri n’umuraperi Uzamberumwana Oda Paccy, yamamaza indirimbo ye Ibyatsi, ikoze mu buryo yabanje kwandika ‘IBYA’ maze ‘tsi’ akayishyira munsi kandi mu nyuguti nto, ibintu byateye benshi kwibaza impamvu. Byahise bituma perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard,asohora itangazo amwambura izina ry’ubutore ry’Indatabigwi.

Ibitekerezo

  • nyamara nababuiye KO uriya mukobwa akwiye kujyanwa mukigo ngororamuco ariko ntago mubyumva kuko nakomeza kuriya azoreka urubyiruko rw’u Rwanda rumukurikira kumbuga nkoranyambaga rumwigana ibyo alors,buriya bamujyanye akamarayo amezi n’a 3yavayo yasubiye kumurongo kuko kwoyandagaza kuriya ntago arumuco nyarwanda.

    yatesheje agaciro abagabo ahubwo yandika ibya ariko nabagore nuko kuko irifoto yerekana ikibuno munsi harutunti tunagana nyirikiriyakibuno yaciye imyeyo kbsa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa