skol
fortebet

Producer Element yagiriye inama urubyiruko rwitabiriye YouthConnekt

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Robinson Mugisha wamenye nka Producer Element, yatangaje ko gushyira imbaraga mu mwuga we wo gutunganya indirimbo (Production) byaturutse ku kwiremamo icyizere no gushikama ku nganzo yiyumvagamo, asaba urubyiruko kubaka Igihugu kibereye buri wese.
Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 ya YouthConnekt wabereye mu Intare Conference Arena witabiriwe na Perezida Kagame n’abandi bayobozi mu nzego.
Element (...)

Sponsored Ad

Robinson Mugisha wamenye nka Producer Element, yatangaje ko gushyira imbaraga mu mwuga we wo gutunganya indirimbo (Production) byaturutse ku kwiremamo icyizere no gushikama ku nganzo yiyumvagamo, asaba urubyiruko kubaka Igihugu kibereye buri wese.

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 ya YouthConnekt wabereye mu Intare Conference Arena witabiriwe na Perezida Kagame n’abandi bayobozi mu nzego.

Element wavukiye mu Karere ka Karongi, avuga ko yisanze mu Mujyi wa Kigali aje gushakisha ubuzima nk’abandi ’basirimu’.

Yavuze ko ashingiye ku myaka ibiri ishize ari ku ruhembe rw’abatunganya indirimbo n’ibyo yifuza mu buzima bwe, ataragera ku 10% y’ibyo ashaka gukora.

Element avuga ko ariko ko bicye amaze kugeraho yizera neza ko hari abo byafasha mu rubyiruko, aramutse abisangije.

Uyu musore yavuze ko yatangiye gutunganya indirimbo mu 2020, atangirira ku ndirimbo ya Bruce Melodie yitwa ’Henzapu’. Ati "Ndacyeka abenshi muri mwe mwarayikunze."

Element avuga ko kuva icyo gihe yabonye ibitekerezo bimushyigikira, bituma yumva ko ’ muri we’ hari icyakunda’. Ati "Mbona ko hari isura nziza. Nari mbonye urugero rw’ibyo nakora byinshi birenze’.

Yavuze ko kuva mu 2020 yakoze indirimbo nyishi, kandi yagiye atwara ibikombe bya Producer wa mbere mu Rwanda mu gutunganya indirimbo.

Yanagarutse ku bihembo bya Afrimma yahatanyemo ariko ntiyabona amahirwe yo kugira igikombe yegukana.

Kuri we, kuba ari we Munyarwanda wa mbere utunganya indirimbo wahatanye muri biriya bihembo ni iby’agaciro kanini.

Element yabwiye urubyiruko ko buri kintu cyose gisaba kwihangana no gutekereza. Atanga urugero rw’ukuntu indirimbo ye ’Fou de Toi’ igezweho muri iki gihe yayikoze mu 2021. Ati "Iyo ndirimbo ni imwe mu zikunzwe muri iki gihe muri EAC."

Yisunze ubutumwa yari yanditse, Element yabwiye urubyiruko bafite Igihugu gifite amahoro n’umutekano, kandi giha amahirwe urubyiruko.

Yabwiye bagenzi be ko amahirwe aza rimwe mu buzima abasaba kuyabyaza umusaruro. Ati "Uko bukeye n’uko bwije turakura."

Element yavuze ko mu gihe kizaza abari urubyiruko muri iki gihe, bazaba batakiri urubyiruko, abasaba gukoresha imbaraga zabo mu kubaka u Rwanda kugirango ’abana bacu bazabone aho babyirukira’.

Element yatangaje ko ibitekerezo byakurikiye indirimbo ’Henzapu’ yakoreye Bruce Melodie ari byo byamufashije gukataza mu gukora indirimbo

Producer Element yagarutse ku rugendo rw’imyaka itatu ishize atunganya indirimbo- Aha yari kumwe na Kenny ubarizwa muri 1: 55AM

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kubaho ubuzima bufite intego, kandi ntibemere gusuzugurwa

Ibihumbi by’urubyiruko bakoraniye muri Intare Conference Arena mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 ya YouthConnekt

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa