skol
fortebet

Queen Cha umaze igihe kinini atigaragaza mu muziki yasezereye rimwe na Aristide muri The Mane

Yanditswe: Monday 19, Apr 2021

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Mugemana Yvonne wamamaye nka Queen Cha na Aristide Gahunzire wari umujyanama w’abahanzi muri The Mane Music Label basezeye muri iyi nzu ifasha abahanzi.

Sponsored Ad

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Queen Cha yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mata 2021, yavuze ko yashesheje amasezerano nyuma y’imyaka itatu yari ishize ari muri ari The Mane. Uyu muhanzikazi yashimye uruhare The Mane yagize ku muziki we mu gihe yari amaze, avuga ko ari umusaruro ufatika kandi ugaragarira buri wese.

Gahunzire niwe wabanje gushyira hanze itangazo agaragaza ko ari icyemezo yafashe ku mpamvu ze bwite ndetse ashimira ubuyobozi bwa The Mane muri rusange n’abandi bayibamo.

Yagize ati “Natangira nshimira ikipe yose igize The Mane irimo abahanzi, uko bampaye ikaze ku munsi wa mbere nzamo nk’ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya The Mane. Mbashimiye uburyo mworoheje akazi kanjye […] byari ibyishimo kuba umwe mu bagize itsinda rya The Mane mu mwaka umwe n’igice wari ushize. N’agahinda kenshi mboneyeho kubamenyesha ko ngiye gutandukana na The Mane Music Label guhera kuri uyu wa 19 Mata 2021, ku bw’impamvu zanjye bwite.”

Gahunzire yinjiye muri The Mane Music Label muri Nzeri 2019. Yaje abisikana na Rwema Denis wari usanzwe akurikirana ibikorwa bya The Mane, akaza kugirana ubwumvikane buke na Bad Rama wayishinze biturutse ku bitaramo bari bafite i Rubavu atagiyemo ndetse n’ibindi birimo umwuka mubi waturutse ku marushanwa y’abanyempano yateguwe na The Mane ifatanyije na Tecno Mobile.

Nubwo Rwema yatandukanye na The Mane mbere y’igihe cy’amasezerano bagiranye ariko ngo ntacyo bishyuzanya cyane ko babikemuye nk’abagabo. Aristide Gahunzire yagiye muri The Mane avuye muri Kina Music aho naho yari umujyanama muri iyi nzu ifasha abahanzi.

Nyuma gato y’itangazo rya Gahunzire, Queen Cha wari umaze imyaka itatu muri The Mane nawe yashyize hanze ibaruwa yandikiye The Mane avuga ko ahagaritse amasezerano ye n’iyi nzu.

Iyi baruwa ifite umutwe ugira uti “Guhagarika amasezerano yo kureberera inyungu umuhanzi.”

Yatangiye ashimira The Mane uburyo yamufashije mu guteza imbere umuziki we mu myaka itatu yari amazemo. Avuga ko ari umuhamya wo gukora cyane kw’iyi nzu ifasha abahanzi, ikagera ku cyo yiyemeje.

Ariko agiye gusoza yagize ati “Bitewe n’impamvu zitunguranye, mbabajwe no kubamenyesha ko amasezerano yanjye na The Mane asheshwe guhera kuri uyu wa 19 Mata 2021.”

The Mane yashinzwe mu 2017 na Mupenda Ramadhan cyangwa se Bad Rama ubu isigayemo abahanzi Marina na Calvin Mbanda.


Aristide Gahunzire wari Umujyanama muri The Mane nawe yasezeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa