skol
fortebet

Radio yishumbushije indi nkumi nyuma yo gutandukana na Lilian Mbabazi

Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuririmbyi Moses Nakintije Ssekibogo[Radio] uririmba mu itsinda rya Good Life, yinjiye mu rukundo n’umukobwa witwa Stacy nyuma y’uko amaze imyaka igera kuri ibiri atandukanye n’umuhanzikazi Lilian Mbabazi.
Radio na Lilian ni Abahanzi bakomeye muri Uganda, imyaka ibaye ibiri batandukanye. Bahagaritse iby’urukundo nyuma y’igihe kinini bari bamaze bakundana banageze kure umushinga wo kurushinga.
Radio ubarizwa mu itsinda rya Good Life ahuriyemo na mugenzi we Weasel yagaragaje ko Lilian Mbabazi (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Moses Nakintije Ssekibogo[Radio] uririmba mu itsinda rya Good Life, yinjiye mu rukundo n’umukobwa witwa Stacy nyuma y’uko amaze imyaka igera kuri ibiri atandukanye n’umuhanzikazi Lilian Mbabazi.

Radio na Lilian ni Abahanzi bakomeye muri Uganda, imyaka ibaye ibiri batandukanye. Bahagaritse iby’urukundo nyuma y’igihe kinini bari bamaze bakundana banageze kure umushinga wo kurushinga.

Lilian yagiye agorwa no kwakira ko yatandukanye na Radio

Radio ubarizwa mu itsinda rya Good Life ahuriyemo na mugenzi we Weasel yagaragaje ko Lilian Mbabazi bahoze bakundana ari ahashize he ndetse ko atagishaka kongera kubitekerezaho.

Ikinyamakuru Big Eye cyandikirwa muri Uganda cyavuze ko hashize iminsi micye Radio ataramiye ahitwa Sue Ochola aho yari yatumiye n’ikompanyi ikomeye ya New Chic.

Nyuma yo gutarama ngo uyu muhanzi yamaranye ijoro ryose n’uyu mukobwa yabengutse wagaragajwe izina rimwe gusa witwa Stacy. Aba bombi ngo basangiriye ku meza amwe ari nako batumiza inzoga zamoko atandukanye ndetse n’ibyo kurya.

Ngo aba babonye bagaragazaga urukundo rudasaza mu maso yabo, Radio na Lilian Mbabazi [ ukomoka mu Rwanda] batandukanye bafitanye abana babiri batandukana nyuma y’uko uyu mugore yakunze kumushinja kumuca inyuma ndetse no kutaba umunyakuri.

Nyuma yo gutandukana na Moze Radio , Lilian Mbabazi ntiyigeze yongera gushaka umusore bakundana mu gihe mugenzi we yagiye agirana ibihe byiza n’abakobwa batandukanye gusa ntarambane na bo.

Lilian Mbabazi yabaye igihe kinini mu Rwanda mbere y’uko ajya gukomeza amashuri ye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda. Icyo gihe yaririmbaga mu tubari n’amahoteli nko kuri Mango pub na Hotel des Mille Collines.

Muri Makerere University yize mu ishami rya Social Sciences, ari nabwo yatangiye ibyo kuririmbana n’abahanzi bo muri Uganda.

Muri 2003 yihuje na bagenzi be Jackie Chandiru na Cindy Sanyu bashing Blue 3 nyuma yo kumenyanira mu irushanwa rya Coca Cola Pop star. Iri tsinda ryaje gusenyuka hanyuma muri 2010 atangira kuririmba ku giti cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa