skol
fortebet

Reba Amashusho y’indirimbo y’abahanzi barimo na Nick Minaji yayobowe na Stromae

Yanditswe: Sunday 16, Apr 2017

Sponsored Ad

Umuhanzi Paul Van Haver [Stromae] yasohoye amashusho y’indirimbo yayoboye ihuriwemo n’abahanzi bakomeye barimo n’umuraperi Nicki Minaj uri mu bafite izina rizwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni nyuma y’amezi ane Stromae atangaje ko ahagaritse kuririmba kugeza igihe kitazwi, aho yavuze ko azakomeza umuziki mu bundi buryo burimo gufasha abahanzi mu bijyanye no kubandikira, kuyobora amashusho y’indirimbo zabo n’ibindi.
Itsinda Major Lazer rihuriwemo na Diplo, uwitwa Jillionaire na (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Paul Van Haver [Stromae] yasohoye amashusho y’indirimbo yayoboye ihuriwemo n’abahanzi bakomeye barimo n’umuraperi Nicki Minaj uri mu bafite izina rizwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni nyuma y’amezi ane Stromae atangaje ko ahagaritse kuririmba kugeza igihe kitazwi, aho yavuze ko azakomeza umuziki mu bundi buryo burimo gufasha abahanzi mu bijyanye no kubandikira, kuyobora amashusho y’indirimbo zabo n’ibindi.

Itsinda Major Lazer rihuriwemo na Diplo, uwitwa Jillionaire na Walshy Fire basohoye amashusho y’indirimbo yayobowe na Stromae binyuze mu nzu ye yitwa ’Mosaert’ ahurizamo ibijyanye n’ubuhanzi bwose akora burimo no guhanga imideli afatanyije n’umugore we.

Iyi ndirimbo bise ’Run Up’ yanaririmbwemo n’abaraperi babiri Nicki Minaj ndetse n’undi ukomoka muri Canada witwa Jahron Anthony Brathwaite ukoresha izina PartyNextDoor mu bijyanye n’ubuhanzi. Ni igihangano ngo bakoze bashaka gukwena uburyo muri iki gihe abantu batwawe umutima na telefoni zigezweho zizwi nka Smartphone.


Umuraperi kazi Nick Minaji mumashusho y’indirimbo Run Up yifata selfie

Mu kiganiro Stromae n’abo bafatanyije gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo bahaye ikinyamakuru The Huffington Post bavuze ko ari ’igitekerezo bagize guseka uburyo budasanzwe bakunzemo Smartphone’ ariko ngo ntabwo bari bagamije kwibasira abazikoresha ahubwo bashakaga kugaragaza ikoreshwa ryazo n’uburyo zamamaye.
Stromae yaherukaga kugira uruhare mu ifatwa n’itunganywa ry’amashusho y’indirimbo ‘Coward’ y’Umufaransakazi Yael Naim ufite inkomoko muri Israel ndetse yanafashije mu bindi bikorwa byo guhanga no kuyobora mu buryo bw’amajwi indirimbo nshyashya yitwa ’Peine et Pitié’ y’uwitwa Vitaa na we wo mu Bufaransa.

Stromae yanzuye ko agiye kuba afashe ikiruhuko mu byo gukora indirimbo ze bwite nyuma y’inyungu ikomeye no gukundwa cyane yabonye abikesha album ya gatatu yasohoye ku wa 26 Kanama 2013. Yamuritse iyo album mu bihugu bitandukanye i Burayi, muri Afurika, muri Amerika nko muri Atlanta, Washington, Chicago, Boston, Minneapolis ho muri Leta ya Minnesota, San Francisco n’ahandi ndetse no mu Rwanda ari naho yasoreje.

Yaje i Kigali ku wa 17 Ukwakira 2015, yari amaze kuririmbira mu bice bitandukanye byo ku Isi, aho yanyuze hose mu gihe kigera ku myaka ibiri yari amaze kwakirwa n’abafana 1.670.000 barimo Ababiligi 200.000. I Kigali yabonye abafana basaga gato ibihumbi 20 bityo ‘Racine carrée Tour’ yuzuza abantu 1.690.000 bitabiriye ibyo bitaramo byose.

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo Run Up yayobowe na Stromae

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa