skol
fortebet

Reba ibyaranze umuhango wo gusaba no gukwa Miss Balbine(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 26, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Miss Umutoni Balbine wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 yasabwe anakobwa na Kwitonda Arsène bari bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.

Sponsored Ad

Ibi birori byo gusaba no gukwa byabereye mu Mujyi wa Kigali ku Kacyiru ahitwa Sunday Park mu Karere ka Gasabo ku wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2022.

Biteganyijwe ko ibirori by’aba bombi byo gusezerana imbere y’Imana bizaba kuwa 1 Ukwakira 2022.

Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo biyemeje guhana isezerano ryo kubana akaramata.

Ni mu butumwa bahuriyeho bandika bagira bati “Kuba hamwe nawe niho hantu heza ho kuba.”


Balbine w’imyaka 26 aherutse gutangaza ko we n’umukunzi we batangiye gukundana bakiri ku ntebe y’ishuri.

Aba bombi bakunze kugaragara bari kumwe, ubwo uyu mukobwa yitabiraga akanegukana ikamba rya Miss Highschool mu 2014.

Uru rugendo rw’amarushanwa y’ubwiza, Balbine yarugendanye na Kwitonda Arsène dore ko nyuma y’umwaka umwe uyu mukobwa yahise yitabira irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015 anegukana ikamba ry’Igisonga cya kane.

Gusa iki gihe ntabwo yigeze anyurwa mu mwaka ukurikiyeho yongeye kugerageza amahirwe ajya mu bakobwa 15 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2016 icyakora ntibyamuhiriye.

Nyuma y’ibyo Balbine yayobotse inzira y’itangazamakuru ariko ntiyaritindamo kuko yahise yerekeza ku Mugabane w’u Burayi, aho yasanze umukunzi we, mbere y’uko berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho batuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa