skol
fortebet

Reba urutonde rw’abagore 3 beza bambara bakaberwa mu bwami bw’Ubwongereza[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 08, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Iyo Kate na Letizia bagaragaye mu ruhame igihe cyose itangazamakuru rirabakurikira ndetse rikanagira icyo ribatangazaho bijyanye cyane cyane n’ imyambarire yabo dore ko bikoraho rikahava!

Sponsored Ad

Ni muri uru rwego sosiyete yita ku mideli aho mu Bwongereza izwi nka Lyst yakoze urutonde rw’ abantu batatu bambara neza kurusha abandi aho i Bwami mu Bwongereza.

Uru rutonde rwakozwe rugendeye mu kwibaza niba ari nde wasimbuye Meghan Markle wari watoranyijwe nk’ umuntu wambara neza mu Bwongereza mu mwaka w’ i 2019.

Sosiyete y’ ubushakashatsi ku mideli yagendeye ku buhanga imyenda ya Kate na Letizia idodanywe ariko bakuriza cyane n’ amabara bakunze kwambara iyo basohotse basanga bakunze gusohoka kenshi bambaye imyenda ifite amabara y’ imihondo, nk’ uko Kate Middleton yagaragaye mu ruhame ubwo yari yitabariye inama ikomeye bituma ahabwa amajwi 147% mu gihe mugenzi Letizia afite amajwi 20%.

Kate Middleton ni umugore w’ igikomangoma Prince William mu Bwongereza ndetse Letizia akaba umwamikazi wo muri Spain.

1.Kate Middleton

2.Letizia

3.Meghan Markle

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa