Reba urutonde rw’indirimbo 44 Barack Obama yashyize hanze yakunze kurusha izindi 2022
Yanditswe: Wednesday 27, Jul 2022
Barack Obama wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe z’America yashyize hanze urutonde rw’indirimbo 44 yakunze cyane kurusha izindi mu mpeshyi ya 2022.
Barack Obama yatangiye ujya asangiza abamukurikira urutonde rw’indirimbo yakunze cyane kurusha izindi kuva mu mwaka wa 2015 kugeza uyu munsi buri gihe mu mpeshyi asangiza abakunzi be indirimbo zamunyuze kurusha izindi abinyujije ku imbugankoranyambaga.
Muri uyu mwaka urutonde rwe rukubiyemo indirimbo 44 ziri mu njyana ya Pop, R&B, na Hip Hop zikaba ziyobowe na Break My Sol ya Beyonce.
Izi ndirimbo kandi zirimo n’izabahanzi b’abanyafurika nka Last Last ya Burna Boy, Vibe Out ya Tems na Finesse ya Pheelz na Buju.
Uretse n’indirimbo gusa kandi yasangije abakunzi be n’urutonde rw’ibitabo yasomye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *