skol
fortebet

RIB yataye muri yombi abafana ba Kiyovu Sports bakekwaho gusagarira umusifuzi

Yanditswe: Friday 27, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 26 Mutarama, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abafana batanu ba Kiyovu Sports.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona Gasogi yakiriyemo inanganya na Kiyovu Sports 0-0 kuri Stade ya Bugesera tariki 21 Mutarama 2023.

Muri uyu mukino abafana ba Kiyovu Sports batutse Umusifuzi Mukansanga Salima wawuyoboye, bamushinja kubogama.

Mu mukino hagati abafana ba Kiyovu Sports buzuye umujinya batangira gutuka Mukansanga bati "Urashaje, Urashaje, Urashaje".

Nyuma y’umukino ubwo uyu musifuzi yaganaga mu rwambariro bamukirikije indi ndirimbo bagira bati "Malaya Malaya, Malaya,"

Ubwo uyu musifuzi yari arenze uruzitiro rw’ikibuga cya Stade ya Bugesera, umwe mu bafana yamanutse ajya guhura na we ngo amusagarire ariko abashinzwe umutekano barahagoboka.

Iyi myitwarire yahise inengwa kuva ku bafana ba Kiyovu Sports, ubuyobozi bw’iyi Kipe y’i Nyamirambo, ubw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu.

Uyu munsi ni bwo RIB yatangaje ko yinjiye muri iki kibazo ndetse Umuvugizi wayo, Dr Murangira B. Thierry, yatangarije ikinyamakuru Igihe gukesha iyi nkuru ko hari abafana b’iyi kipe bakurikiranywe.

Yagize ati “Nibyo koko hari abafana ba Kiyovu Sports bahamagawe kwitaba Ubugenzacyaha kubera iperereza riri kubakorwaho.”

Amakuru yemeza ko abatawe muri yombi ari batanu ndetse kugeza ubwo hakorwaga iyi nkuru bari batararekurwa.

Ku wa Kane tariki 26 Mutarama saa tanu z’amanywa, Abayobozi b’Ikipe ya Kiyovu Sports bitabye Akanama k’ Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru FERWAFA kabasomera ibyavuye muri raporo ya Komoseri wari uyoboye uyu mukino, baganiriye ku kugira inama abafana babo ndetse ibihano bikaba bitegerejwe kuri iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa