Rick Ross yari ahitanywe n’uburwayi Imana ikinga ukuboko

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 March 2018 Yasuwe: 817

Umuhanzi William Leonard Roberts II uzwi nka Rick Ross ukomoka muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika yari yishwe n’uburwayi bw’umutima Imana ikinga ukuboko mu ijoro ryo ku wa Kane.

Uyu muraperi w’imyaka 42,ubwo yari mu rugo rwe ahitwa Davie muri Leta ya Florida,yafashwe n’uburwayi bukomeye ndetse bumubuza guhumeka aho byabaye ngombwa ko umuntu wari kumwe nawe ahamagara nimero ya polisi yo muri Amerika 911 ahagana mu ma saa cyenda z’ijoro ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Rick Ross uzwi mu ndirimbo nka Speedin,This is Life,The Boss n’izindi ubu ari mu bitaro aho abaganga basanze arwaye umutima ndetse bahita bamukorera ubutabazi bw’ibanze.

Abo mu muryango we bahakanye amakuru yavugaga ko Rick Ross arembye cyane ndetse ubuzima bwe buteye inkeke,aho bemeje ko ari koroherwa ndetse mu minsi iri imbere azaba yakize.

Rick Ross yarwariye mu rugo iwe mu ijoro ryo ku wa Kane

Benshi mu bahanzi b’inshuti ze nka Snoop Dogg bamwifurije gukira vuba cyane ko mu minsi ishize aribwo yibarutse umwana wa 3.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Zambia yatanze impapuro zita muri yombi Koffi Olomide ushinjwa gukubita...

Urukiko rwo muri Zambia rwatanze impapuro zo guta muro yombi umuhanzi wo...
23 September 2018 Yasuwe: 503 0

Ni iki wakora mu gihe ufite ikibazo cyo kurangiza vuba?

Ubushakashatsi bwerekanye ko umugabo 1 muri 3 ahura n’ikibazo cyo kurangiza...
23 September 2018 Yasuwe: 1288 0

Nyina wa Diamond yagize icyo asaba Hamisa Mobetto wavuzweho kuroga...

Umunyamideli Hamisa Mobetto yatangaje ko nyina wa Diamond, Sanura Kasimu...
23 September 2018 Yasuwe: 1811 0

Dore amafoto agaragaza umukobwa uri mu rukundo na Chris Brown

Umuhanzi Chris Brown afite umukunzi mushya, umunyamideli witwa Ammika...
23 September 2018 Yasuwe: 1372 0

Amafoto agaragaza Safi ari mu buryohe bw’urukundo n’umukunzi we Judith...

Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ikubiyemo ibihe bitandukanye...
23 September 2018 Yasuwe: 3748 0

Justin Bieber n’umukunzi we Hailey Baldwin basomanye biratinda ubwo bari...

Umuhanzi Justin Bieber n’umukunzi we Hailey Baldwin bari mu munyenga...
22 September 2018 Yasuwe: 1689 0