skol
fortebet

Riderman iyo abonye umugore we yihutira kuvuga Amen

Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, avuga ko iyo ari ku rubyiniro ashyigikiwe n’umugore we ari ibintu bimukora ku mutima, yabona umuburi we akavuga ’Alleluyah’.
Ku cyumweru tariki 25 Ukuboza 2016, Riderman yakoze gitaramo cyari cyitabiriwe n’umubare munini w’abafana ndetse Petit Stade aho cyabereye yari yakubise yuzuye ubwo yamurikaga album ya karindwi yise ‘Ukuri’.. Agasaro Nadia yari mu bafana b’imbere bagaragazaga kwishima gukomeye iyo Riderman yageraga ku rubyiniro ndetse nyinshi mu (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman, avuga ko iyo ari ku rubyiniro ashyigikiwe n’umugore we ari ibintu bimukora ku mutima, yabona umuburi we akavuga ’Alleluyah’.

Ku cyumweru tariki 25 Ukuboza 2016, Riderman yakoze gitaramo cyari cyitabiriwe n’umubare munini w’abafana ndetse Petit Stade aho cyabereye yari yakubise yuzuye ubwo yamurikaga album ya karindwi yise ‘Ukuri’..

Agasaro yari umwe mu bafana bakomeye ba Riderman

Agasaro Nadia yari mu bafana b’imbere bagaragazaga kwishima gukomeye iyo Riderman yageraga ku rubyiniro ndetse nyinshi mu ndirimbo z’uyu muraperi byagaragaraga ko umugore we azize.

Nyuma yo gutaramira Abanyarwanda, Riderman yabwiye Inyarwanda ko iyo ateye akajisho ku mugore we ari mu bafana amushigikiye bimutera imbaraga kuburyo avuga Amen.

Ni we Nyampinga wa Mount Kenya University

Yagize ati "Hari indirimbo nshya mfite iri kuri iyi album yanjye nshya nise ‘Amen’, iravuga ngo umubiri wawe ni Alleluyah iyo nkubonye mvuga Amen, buri gihe iyo mubonye mvuga Amen, ndamwishimira.” Uyu muraperi yabwiye umunyamakuru ko abona umugore we yamubonye yahagurutse ari kumufana bikomeye."

Ridermana na Nadia bamaranye umwaka n’amezi agera kuri atanu barushinze banafitanye umwana umwe. Mu ntangiriro za 2015 nibwo byatangajwe ko hari umubano udasanzwe hagati ya Miss Agasaro Nadia na Riderman.

Buri gihe iyo mubonye mvuga Amen......

Agasaro Nadia Farid Ishmael ni we ufite ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya kuko nyuma y’itorwa rye muri 2015 nta wamusimbuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa