skol
fortebet

Riderman yahishuye umunezero udasanzwe yatewe no kwibaruka impanga

Yanditswe: Tuesday 10, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi ukunzwe n’abatari bake wamenyekanye nka Riderman yahishuye umunezero udasanzwe bagize nk’umuryango nyuma yo kwibaruka Impanga avuga ko ari ibitangaza by’Imana mu gihe bo batabiteganyaga.

Sponsored Ad

Riderman n’umwe mu bahanzi beza bamaze igihe mu ruhando rwa muzika benshi badaterwa ipfunwe no kumwita umwami w’injyana ya Hip Hop bitewe n’ubuhanga akunze kugaragaza mu bihangano bye bya buri munsi.

Uyu mu Raperi aherutse kwibaruka abana b’impanga z’abakobwa babiri baje bakurikira imfura ye y’umuhungu.

Mu kiganiro na Yago Riderman yavuze ko kubyara impanga ari umugisha udasanzwe bahawe n’Imana cyane ko kuri we n’umugore we batifuzaga kubyara muri icyo gihe ariko Imana igakora ibitangaza noneho ikabaha babiri.

Uyu mu nyamakuru yamubajije impinduka zabayeho mu muryango nyuma yo kwibaruka impanga yagize ati" Impinduka zarabaye ariko zose zari nziza abakobwa bange baje ari umugisha ndetse barema n’ibindi byishimo byinshi k’umuryango wange noneho kuri nge biba akarusho, urabizi buri mugabo wese yifuza umwana w’umukobwa nubwo n’abahungu tubifuza tukanabakunda ariko umukobwa k’umugabo biba ari akarusho kuko urebye nuko umuhungu wange anyisanzuraho bitandukanye n’abakobwa kandi bakiri bato mbese n’ibintu Imana yikorera gusa nibyishimo muri rusange".

Yakomeje agira ati" Umubyeyi wange niwe uherutse kumbwira ukuntu yahoraga ansaba gukurikiza nkabyanga none Imana yarabyikoreye impera rimwe n’uwo ntashyizeho muri icyo gihe cyari gishize".

Riderman yakomeje gushimangira uburyo abana be baje ari umugisha avuga ko muri 2018 Amaron yamusabye ko bakorana indirimbo agasanga iyo ndirimbo ni ’Icyampa nge nawe tukibaruka impanga’ yagize ati" Byarangoye numva kuyiririmba byasa nkaho nifuzaga impanga Imana ikampa umwe kuko umuhungu wange yari yaravutse nahise musaba ko twazakorana indi ndirimbo, umunsi twongeye guhurira muri studio twahise dukorana ’ Cmplete me’ muri iryo joro nibwo abakobwa bange bavutse mbona ko byose byari igeno ry’Imana mu kwezi gutaha baraba bujuje umwaka".

Aba bakobwa avuga ko umwe yamwise Randa bisobanura kwaguka avuga ko baje bagura umuryango ndetse anabifuriza kwaguka mu buzima bwabo, undi yamwise Kamba avuga ari nko kuganza cyangwa se gutsinda abifuriza insinzi muri byose.

Riderman yashimiye umugore we wita kubana avuga ko ababyeyi baba Mama bakora akazi katoroshye aboneraho no kwifuriza ababyeyi bose umunsi mwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa