skol
fortebet

Riderman ntashyigikiye abashaka gufasha Junior Multsystem bamwifotorejeho

Yanditswe: Monday 05, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] yateye utwatsi icyifuzo cya Ally Soudy wifuzaga ko bazifotoza bagasangiza amafoto ababakurikira igihe bazaba bagiye gufasha Junior Multisystem urimo gushaka amafaranga yo kwivuza.

Sponsored Ad

Producer Junior Multisystem amaze iminsi agaragarije abanyarwanda ko atameze neza bitewe n’uburibwe aterwa n’aho baciriye akaboko ke igihe yakoraga impanuka muri 2019, ndetse akaba yarasabye abantu ngo bamusengere kuko ubuzima bwe buri habi.

Abantu batangiye kugenda bihuza ngo barebe ko babonera uyu mugabo amafaranga yo kwivuza.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru, binyuze mu kiganiro Ally Soudy akora yise "Ally Soudy on Air", yari yatumiye Riderman.

Yaje kuvuga ko yaha Riderman iPhone 14 ariko na none adakeka ko ayikeneye, uyu muraperi yahise amusaba ko ahubwo iyo telefoni yahabwa umwe mu bantu bakurikira iki kiganiro ndetse ko n’Ibisumizi ahagarariye bizagira icyo bitanga.

Hakomeje hibazwa ikizakurikizwa ariko abakunzi b’iki kiganiro basaba ko yavunjwamo amafaranga agahabwa Junior Multisystem.

Ally Soudy yavuze ko bizakorwa kuri Noheli maze bagafata amafoto bakereka abantu uko byagenze, aha ni ho Riderman yahise amuterera utwatsi avuga ko na Bibiliya itabyemera.

Ati "Ibyo rero ni ubuzayirwa butari ngombwa. Hari umurongo wo muri Bibiliya uvuga ngo ’ikiganza cy’iburyo nigitanga icy’ibumoso ntikizabimenye’."

Yakomeje avuga ko gufasha Junior ari byo cyane ariko na none ibyo kumwifotorezaho atabyemera.

Ati "Gufasha Junior [Multisystem], ni byo, ni byo cyane gufasha Junior ni sawa ariko ibintu byo gutangira kwifotoreza ku muntu ufite ibibazo kubera iki? Ku giti cyanjye ntabwo nemeranywa na byo."

Riderman yabwiye Ally Soudy ko nk’Ibisumizi biteguye, umunsi bazabitegura neza bazamubwira.

Junior Multisystem yakoze indirimbo zakunzwe nka ’Urudashoboka’ ya Knowless, ’Umufatiye Runini’ ya Urban Boys, ’Ni ko nabaye’ Zizou Alpacino ft All Stars n’izindi.

Wifuza gufasha Producer Junior 0782118202, amazina ye ni Karamuka Jean Luc.

Ibitekerezo

  • #PRESIDENTSPROMOTION_IDASANZWE

    #DORE_ICYAYI_CY_ABAGABO_GITUMA_UGIRA_IJAMBO_IWAWE_WAKWIVUGA_IKIVUGO_CY_ABAGABO_UKUMVIKANA. +250789502321
    #Kirwanya #stress #kikarinda no #kurangiza #vuba!

    #TONGKAT NI #UMWIMERERE #NTANGARUKA #IGIRA KANDI #YONGERA #UBUSHAKE BWO #GUKORA #IMIBONANOMPUZABITSINA #KUBAGABO #IKANONGERA #UMUSEMBURO WA #TESTOSTERON
    +250789502321
    Iyi product igizwe n’ibintu bine (4in1) by’ingenzi biyiha ingufu n’ubushobozi bwo gufasha umubiri muburyo butandukanye ariko by’umwihariko ikaba Ari umwimerere kuko idakora nka drogue cg ikiyobyabwenge(Muri Asia bayise #Tongkat_coffee kubera ubushobozi bayiziho bwo guha umugabo imbaraga za kigabo zikenewe.Igizwe 100% n’ifu y’umuzi w’ikimera cya #Tongkat_Ali n’impumuro ya #coffee itarimo caffeine ndetse ikabamo isukari y’umwimerere itariyo munganda( ni umushongi w’igisheke)ndetse kandi ibamo n’amata aba yarakamuwemo amavuta kuburyo idashobora kongerera umubyibuho ndetse niyo waba urwaye Diabetes urayinywa ntigutere ikibazo cyo kuzamura isukari kuko ntasukari yo munganda iba yarongewemo.

    #Akamaro_ka_Tongkat_muri_rusange:

    - Ituma amaraso atembera neza mumitsi ikanatuma ubwonko bukora neza
    - irinda stress n’umunaniro w’ubwonko
    - yongera umusemburo w’abagabo wa Testosterone
    - irwanya umuriro wa Malaria
    - yongera imbaraga za kigabo(stamina & libido)
    - irinda kurwara diabetes ikanarinda igifu kurwara ibisebe(kumuntu wamaze kugira ibisebe kugifu iramufasha cyane)
    - ituma impyiko zikora neza ikanazongerera imbaraga
    - Irwanya cancer ya Prostate nubundi bwoko bwose bwa cancer,...
    Ibindi wakenera kumenya kuri iyi nyunganiramirire andika ijambo #Tongkat_Ali muri Google search yawe urebe byinshi biyivugwaho.

    Iyi nyunganiramirire y’akamaro gakomeye gutya wayibona uhamagaye +250 789502321/Whatsapp cg ukadusanga aho dukorera Kigali.
    Tunayikoherereza aho waba uherereye hose mugihugu no hanze yacyo.Hari n’izindi products nziza cyane nyinshi zibereye umuntu Ushaka kugira ubuzima bwiza no gukumira indwara mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa