skol
fortebet

Rihanna agiye gusohora indirimbo yandikiye Chadwick Boseman wapfuye

Yanditswe: Friday 28, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka itndatu nta ndirimbo nshya ashyira hanze Rihanna Rihanna yatangaje ko agiye gusohora indirimbo kuri uyu wa gatanu.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakuru Variety avuga ko iyi ndirimbo nshya ya Rihanna yitwa ’Lift Me Up’ ndetse ikaba ari imwe mu zakoreshejwe mu gice cya kabiri cya filime ya Black Panther: Wakanda Forever kizajya hanze ku wa 11 Ugushyingo 2022.

Bivugwa ko iyi ndirimbo yanditswe mu rwego rwo guha icyubahriro Chadwick Boseman wari mu bakinnyi b’imena b’iyi filime wishwe na kanseri mu 2020.

Rihanna yari amaze imyaka itandatu asubitse bijyanye n’umuziki kuko indirimbo yaherukaga kugaragaramo ari iyitwa “Lemon” yahuriyemo n’abagize itsinda rya N.E.R.D yasohotse mu 2017.

Umwanya we yari yarawuhariye ibijyanye no kuzamura ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwizwa bizwi nka ’Fenty Makeup’ ndetse n’imyambaro y’imbere y’abagore yise ’Savage X Fenty’.

Muri iyi gahunda yo kugaruka mu muziki biteganyijwe ko kandi Rihanna ariwe uzaririmba muri Super Bowl LVII Halftime Show, igitaramo kiba ku mu mukino wa nyuma wa National Football League (NFL).

Uyu muhanzikazi kandi agiye kugaruka mu muziki we nyuma yo kwibaruka imfura ye yabyaranye na A$AP Rocky.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa