skol
fortebet

Rihanna yahuye n’igikomangoma Harry, banipimisha SIDA

Yanditswe: Friday 02, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuwa 30 Ugushyingo uyu mwaka, ni bwo Umuririmbyi Rihanna Fenty yahuye n’igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry, mu birori byo kwizihiza imyaka 50 Barbados imaze yibohoye banatanga urugero rwiza rwo kwipimisha agakoko gatera SIDA.
Mu minota igera kuri 15 bamaranye, Rihanna usanzwe ukomoka muri ibi birwa bya Barbados , yabashije kuganira n’igikomangoma Harry, barasuhuzanya ndetse baza no kwicarana.
Dailymail yavuze ko buri wese yishimiye guhura n’undi mu gihe cyose bamaranye. Amwe mu mafoto (...)

Sponsored Ad

Kuwa 30 Ugushyingo uyu mwaka, ni bwo Umuririmbyi Rihanna Fenty yahuye n’igikomangoma cy’u Bwongereza, Harry, mu birori byo kwizihiza imyaka 50 Barbados imaze yibohoye banatanga urugero rwiza rwo kwipimisha agakoko gatera SIDA.

Mu minota igera kuri 15 bamaranye, Rihanna usanzwe ukomoka muri ibi birwa bya Barbados , yabashije kuganira n’igikomangoma Harry, barasuhuzanya ndetse baza no kwicarana.

Dailymail yavuze ko buri wese yishimiye guhura n’undi mu gihe cyose bamaranye. Amwe mu mafoto yashyizwe hanze agaragaza akanyamuneza kuri bombi. Muri ibi birori byo kwizihiza imyaka 50 Barbados imaze yibohoye bahuye inshuro zigera kuri ebyiri.

Uyu munsi wo kwibohora witabiriwe n’abagera ku 20.000. Tariki ya 1 Ukuboza buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wanahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 ya Barbados ari naho bombi bahise bajya kwipimisha SIDA.

Nyuma y’iminota 20 bahise bahabwa ibisubizo basanga bose nta bwandu bafite bw’agakoko gatera SIDA. Mbere yo kwipimisha igikomangoma Harry yabwiye Rihana kuza kwihangana nibamutera urushinge kuko biryana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa