skol
fortebet

Rubavu:Banze gushyingura uwo Polisi yarashe itababwije ukuri icyabiyiteye

Yanditswe: Friday 09, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abagize umuryango wa Ishimwe Prince uherutse kuraswa n’Abapolisi mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, baravuga ko badashobora kumushyingura Polisi itabanje kubasobanurira icyo bamujijije ngo kuko ibivugwa ko yafatiwe mu bujura atari byo kuko ntacyo yari abuze.

Sponsored Ad

Ababyeyi b’umusore uherutse kuraswa n’Abapolisi mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, baravuga ko badashobora kumushyingura Polisi itabanje kubasobanurira icyo bamujijije ngo kuko ibivugwa ko yafatiwe mu bujura atari byo kuko ntacyo yari abuze.

Uyu muryango utuye mu Mudugudu w’Amajyambere mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi, uvuga ko washenguwe n’urupfu rw’umwana wabo Ishimwe Prince w’imyaka 18.

Uyu Ishimwe Prince yishwe arashwe n’Abapolisi mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 07 Nzeri ahagana saa saba z’ijoro. Polisi yavuze ko yarashwe nyuma yuko ashatse gutera icyuma abapolisi bari ku burinzi ubwo bamusangaga we n’ibindi bisambo biri kuniga umuturage.

Ngarambe Eliphas, Se w’uyu musore, mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Ijambo, yavuze ko umuhungu we yarasiwe hafi y’iwabo ubwo yari avuye kureba umupira hamwe n’abandi benshi ari bwo imodoka ya Polisi izwi nka Pandagari yazaga ije gufata inzererezi.

Avuga ko umuhungu we yafatanywe n’abandi babiri, ariko umwe akaza kubacika bagasigarana babiri barimo na nyakwigendera.

Ngo bamaze kubacika, abapolisi bashatse kubambika amapingu, baranga ari na bwo uyu Ishimwe Prince yashakaga kubacika.

Ati “Yarabacitse asimbuka mu mudoka agana mu cyerekezo cyo kwa nyirasenge, yirutse amanuka rero yifuza gusimbukira mu rupangu kwa nyirasenge asanga harimo imbwa, imubuza kwinjira ahera hejuru y’urupangu, imbwa imusatiriye ajya kunyura hejuru y’igikoni, aho ni ho bamurasiye.”

Ngarambe Eliphas avuga ko ibyatangajwe na Polisi ko umwana wabo yarashwe kuko yashatse kubatera icyuma ubwo yafatirwaga mu bujura, ngo atari byo.

Ati “Ni ibintu bibabaje kandi tutari buceceke tudashobora no kwihanganira.”

Avuga ko umupolisi warashe umuhungu we ashobora kuba yari afitanye ibibazo na we, kuko ibyo kuvuga ko yafatiwe mu bujura byo atari ukuri.

Ati “Ntacyo yari abuze, ni umwana wabonaga amafaranga buri munsi, afite studio hano kuri petite bariere.”

Uyu mubyeyi avuga ko abaturage bo muri aka gace biteguye kujya kuri RIB gutanga ubuhamya ku myitwarire y’umwana kuko nta ngeso mbi bari bamuziho.

Ati “Ntabwo umwana twamuherekeza abamwishe batari batwereka uburyo bamwishemo, icyo bamuhoye, batwereke aho bamufatiye niba ari igisambo niba bamufatiye mu cyuho, uwo yahohoteraga, byose babitwereke n’icyo cyuma bakitwereke, tubone gushyingura umwana tubonye ukuri kwabyo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa