skol
fortebet

Rubavu:Umujura washatse gutera icyuma Abapolisi yarashwe

Yanditswe: Wednesday 07, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Kivumu Abapolisi basanze abakekwa kuba ari abajura bari kuniga umuturage bari bateze umwe muri bo ashaka kubatera icyuma, bahita bamurasa.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko uwarashwe yitwa Ishimwe Prince w’imyaka 18 y’amavuko.

Yavuze ko ibi byabaye mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu tariki indwi Nzeri 2022 ahagana saa saba z’ijoro.

Yavuze ko Abapolisi bari ku burinzi basanze ibisambo biri kuniga umuturage byari byateze, bigahita bikizwa n’amaguru ndetse n’uwo bariho bambura akiruka.

CIP Mucyo Rukundo yavuze ko umwe muri aba bakekwa ko ari abajura, yuriye igipangu agashaka kurwanya Abapolisi akoresheje icyuma, na bo bakitabara, bagahita bamurasa.

Umurambo wa Ishimwe Prince, wajyanywe mu buruhukira bw’Ibitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma, ubundi ushyikirizwe umuryango we umushyingure.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera aherutse kugira inama ‘ibisambo’ byijanditse mu bujura bwo kwambura abaturage ibyabo ko polisi itazabyihanganira.

CP John Bosco Kabera kandi akunze kugira inama abakekwaho ibyaha kureka inzego zigakora akazi kazo bakirinda kuzirwanya kuko uzashaka kuzirwanya na zo zizitabaza icyo zifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa