skol
fortebet

Rwatubyaye yasubije Ama-G wamugereranyije n’Ikiryabarezi

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2017

Sponsored Ad

.Ntabwo narinzi ko Ama G ashobora kundirimba...
.Ntabwo ndi Ikiryabarezi
.Abantu bansaba ko iriya ndirimbo nayihagarika..
Rwatubyaye Abdul, umukinnyi w’ ikipe ya Rayon Sports akaba na myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, yagize icyo avuga ku kuba umuraperi Ama –G The Black yaramuririmbye mu ndirimbo Ikiryabarezi avuga ukuntu ikipe ya Rayon Sports yamuburiye irengero.
Rwatubyaye yavuze ko byamutunguye kuba Ama G yaramuririmbye mu ndirimbo, gusa ngo ntiyemera ko ari Ikiryabarezi ngo nta nubwo (...)

Sponsored Ad

.Ntabwo narinzi ko Ama G ashobora kundirimba...

.Ntabwo ndi Ikiryabarezi

.Abantu bansaba ko iriya ndirimbo nayihagarika..

Rwatubyaye Abdul, umukinnyi w’ ikipe ya Rayon Sports akaba na myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi, yagize icyo avuga ku kuba umuraperi Ama –G The Black yaramuririmbye mu ndirimbo Ikiryabarezi avuga ukuntu ikipe ya Rayon Sports yamuburiye irengero.

Rwatubyaye yavuze ko byamutunguye kuba Ama G yaramuririmbye mu ndirimbo, gusa ngo ntiyemera ko ari Ikiryabarezi ngo nta nubwo yemeranya n’ abamusaba guhagarikisha iyi ndirimbo kubera impamvu yasobanuriye Radio 10.

Yagize ati “Byarantunguye, urebye ibintu byose byabaga byarantunguye, ntabwo nari nzi ko wenda Ama G ashobora kundirimba. Ariko wenda nk’ uko yakoze iriya ndirimbo ibintu niko byari biri, gusa navuga ko ntabwo ndi IKIRYABAREZI.”

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yababaje abafana ba Rayon Sports gusa agaragaraza ko ari ibisanzwe.

Yagize ati “ Byababaje abafana ba Rayons Sports ariko ni ibintu bigomba kubaho, ni ibintu tubana nabyo iminsi yose. Ni ibintu tubana nabyo dufite uko tubyakira ariko kuri njyewe abantu bansaba ko iriya ndirimbo nayihagarika ariko kuvanaho indirimbo ntabwo nifuza ko yavaho ni amateka y’ ibyabayeho abantu bazayumva bajye babaza uko byagenze”

Muri iyo ndirimbo Ikiryabarezi Ama – G yagize ati : “…..ikofi iburizwamo imbere y’ Ibiryabarezi ni nka Rwatubyaye waburiwe irengero imbere y’ aba-Rayons”

Rwatubyaye ntiyarakariye Ama-G wamwise ikiryabarezi

Ati “Ntabwo murakariye kubera ko yaririmbye ibintu byariho icyo gihe. Kandi ntabwo murenganya kubera ko yaririmbye ibintu byari byo”

Uyu mukinnyi yavuye mu ikipe ya APR FC ajya mu ikipe ya Rayon Sports, atarakina umukino n’ umwe ahita yerekeza ku mugabane w’ Uburayi. Ari APR iramubura na Rayon Sports iramubura. Aho niho Ama G yahereye avuga ko Rwatubyaye yaburiwe irengero imbere y’ Abareyo.

Reba amashusho y’ indirimbo Ikiryabarezi Ama G The Black avugamo Rwatubyaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa