skol
fortebet

Sadate yagize icyo avuga k’umuraperi waririmbye ko yari akwiye gupfa mu mwanya wa Buravan

Yanditswe: Saturday 20, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ni mu ndirimbo uyu muraperi yasohoye yise “RIP Buravan &Yanga” abifuriza kuruhuka mu mahoro. Agaruka kuri bimwe mu bigwi by’umuhanzi Buravan na Yanga wasobanuraga filime bose bitabye Imana ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu.

Sponsored Ad

Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo, Pilato yikomye bamwe mu bantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda barimo umunyamakuru Baker Byansi na Fatakumavuta.

Aira ati “Haranditse ngo icyaremwe cyose kigomba gusongera urupfu, bakubitse kare nigger, umuhugita Baker Byansi wa Fine FM, abasani tuzi bavuka i Gikondo barashize hasigaye abahibeshyera uruzi iyo hapfa Jay Squeezer wa Mipango, udusuhurize Dj Miller, Henry na Jay Polly, operation za ba Fatakumavuta turaziyamye.”

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo ni ho Pilato yavuze ko hari hakwiye gupfa abantu nka Munyakazi Sadate aho kuba Buravan.

Ati “Udusigiye irungu nk’abanyarwandaX2, kuki hatagenda nka Sadate Munyakazi, hakagenda abana nkamwe mugifite akazi, udusigiye irungu nk’abanyarwandaX2. “

Munyakazi Sadate na we ntabwo yaripfanye ahubwo yavuze ko yishimiye ko uyu muhanzi wamwifurije gupfa izina rye rigiye kugaburira uyu muhanzi.


Ati “Reka mfate uyu mwanya nshimire uyu mwana w’umusore wandirimbiye akaririmbo kanyifuriza gupfa, rwose twe ibihangange dufasha benshi kubaho uyu na we yiyongereye mu bo izina ryanjye rifashije kubona ibiryo kandi rwose kuba wamvuze uraza kuva ku itabi ubone twa Yaourt nk’abandi bana.”

Mu bitekerezo birenga ijana byatanzwe kuri ubu butumwa bwa Sadate yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, bagiye bamubwira kubabarira ndetse akanihanganira uyu muraperi kuko na we ngo atari we afite ibimukoresha.

Benshi bagiye bahuriza ku kuba uyu muhanzi yarabaswe n’ibiyobyabwenge ndetse ko wasanga ari byo bimukoresha.

Ibitekerezo

  • Uwo pilato nubwo bamwe muri guhita mutekereza itabi nge ndasanga hatakwirengagizwa n’impamvu ikomeye yo kwiheba kubera ubukene bimusunikira gushaka kugwa mumutego wo kunyura iy’ibusamo ngo asarure amadorali n’amaeuros kuva iyo miri babandi bitiranwa n’amakarita atabara buzuye iyo hanze! Agombe kuba yarumvise ibiboho byatahuwe kwa Nigga . Ngirango muzi n’abandi birirwa bifata amajwi kuri youtobe babanje gutera icyumvirizo iyo ibwotamasimbi ubundi bagacika ururondogoro . Nawe rero yayobotse iyo nzira abinyijije mu buhanzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa