skol
fortebet

Safi Madiba n’umukunzi we muri buki i Dar es Salaam

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2017

Sponsored Ad

Nyuma yo kwemeranya kubana akaramata,Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys n’umukunzi we barabarizwa i Dar es salaam mu gihugu cya Tanzaniya mu kwezi kwa Buki.
Bivugwa ko aba bombi bahagurutse mu Rwanda mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukwakira 2017. Bavuye ku kibuga cy’indege i Kanombe ahagana saa moya n’igice zisatira saa mbili.
Safi yatanze inkwano mu muryango wa Niyonizera Judithe mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye i Rebero kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo kwemeranya kubana akaramata,Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys n’umukunzi we barabarizwa i Dar es salaam mu gihugu cya Tanzaniya mu kwezi kwa Buki.

Bivugwa ko aba bombi bahagurutse mu Rwanda mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukwakira 2017. Bavuye ku kibuga cy’indege i Kanombe ahagana saa moya n’igice zisatira saa mbili.

Safi yatanze inkwano mu muryango wa Niyonizera Judithe mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye i Rebero kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017.

Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore kuCyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.

Safi Madiba yari agaragiwe n’ibyamamare nka Riderman [wamugendaga iruhande nka parrain] Humble Jizzo wa Urban Boys, Platini Nemeye uririmba muri Dream Boyz ndetse na David Bayingana wa Radio na Tv10.

Ubukwe bwa Safi na Judith bujya gusa neza n’ubwa Butera Knowless nawe wigeze kuba umukunzi w’uyu muhanzi w’igihe kirekire ariko bakaza gutandukana.Knowless yaje gufata umwanzuro yikundanira na Ishimwe Clement kuri ubu babana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ibitekerezo

  • haaaaa , iyo muvuga ibyamamare muransetsa. Ubwo no mu Rwanda hari ibyamamare? cg ntimujzi igisobanujro cyijambo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa